Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ubwo hagaragazwaga ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe ku bibazo byugarije ubuhinzi n’ubucuruzi bw’imboga by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19.
Umuryango Cotholic Relief Service yateye inkunga ubu bushakashatsi ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, bigamije kumenya ahakiri ikibazo ku bucuruzi bw’imbuto ndetse no ku buhinzi bwabyo.
Mu bushakashatsi bwakozwe bigaragara ko hari byinshi bikibura mu bucuruzi bw’imbuto n’imboga bisaba kwibandwaho kugira bishakirwe umuti hakiri kare.
Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko nibura hakenewe miliyoni 720 681 880 Frw kugira ngo akemure ibibazo byugarije uru rwego rutunze abatari bake kandi rufatiye runini ubuzima bwa muntu.
Ayo mafaranga ariko azatangwa mu byicuro kugira ngo ikurikiranwa ryayo rigende neza; bitenganyijwe ko nibura bizakorwa mu gihe cy’imyaka itanu aho ku mwaka wa mbere hazatangwa miliyoni zisaga 148 Frw.
Ibizibandwaho harimo guhugura no kongerera ubumenyi abacuruzi b’imbuto n’imboga, kubatera inkunga bakabona igishoro kigaragara, kubaka amasoko agezweho, kugura ibikoresho byifashishwa mu gufata neza umusaruro n’ibindi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yavuze ko na bo biteguye gutanga umusanzu wabo ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubucuruzi bw’imbuto n’imboga cyane ko ari byo bintu bigifatwa nk’umurimo uciriritse.
Yagize ati “Inyigo igaragaza ibizima n’ibibazo birimo. Bimwe muri ibyo mwabonye ni ibibazo byibazwa ariko na none udafite inyigo ntabwo wamenya ikindi gikurikiyeho. Ubu hagiye kujyaho gahunda yo gushaka uburyo amafaranga yaboneka uko yaba angana kose. Bakeneye aho babibika. Aho babitwara ari na byo tugiye gusubiramo tugakora ariko bikagendana no kuba hamwe kuko gufasha umwe umwe akenshi biragora.”
Meya w’Umujyi wa Kigali nka hamwe mu hakorewe ubushakashatsi, Rubingisa Pudence, yavuze ko hakenewe ubushake bw’inzego za Leta, abo bacuruzi bagafashwa mu kubona amasoko bakava ku mihanda. Ikindi bakoroherezwa mu bucuruzi ariko abasaba ko na bo bagira umuco wo kwishakamo ibisubizo no kwizigamira mu rwego rwo kurushaho gutungwa n’ibyo bakora.
Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire, Prof. Jeanette Bayisenge yasabye abagore bacuruza imbuto n’imboga guharanira iterambere ry’umuryango bagaharanira kugaragaza ko bashoboye binyuze mu bikorwa bakora bya buri munsi.
Umuyobozi mukuru wa CRS mu Rwanda, Jude-Marie Banatte, yavuze ko nubwo hakozwe ubushakashatsi hakiri intambwe ndende yo gukura ibyabwo mu mpapuro bigashyirwa mu bikorwa.
Ati “Ikintu cy’ingenzi kuri ubu ni uko inyigo igaragaza ibikorwa byakorwa. Kuri njyewe CRS izakomeza gukorana na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa. Ibi birashoboka, ibyinshi bikubiyemo hariya na mbere byari bizwi ariko nta buryo buriho bwo kubyegeranya. Ndizera ko ubu bushakasashatsi bufite umwihariko. Kugeza ubu biri mu maboko yacu nka guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu iterambere gukora ibikubiye muri ubu bushakashatsi.”
Ku ruhande rw’abacuruzi na bo bagaragaje ko uburyo bacuruzamo badafite ibikoresho by’ibanze bibafasha kubika neza imboga zabo bituma zangirika muri ibi bihe bya Covid-19 aho bisaba ko abacuruzi basimburana mu masoko.
Nyirabatoni Claudine ukorera mu isoko rya Kimironko yagize ati “Kubera Covid-19 byaranze bitewe no kwangirika kandi abantu baduhahira baba bareba ibikiri bizima ubwo rero ugasanga tubuze isoko dutyo.”
Ni ibintu ahurizaho n’abandi bagore bagenzi be bagaragaza ko ikibazo cy’ingutu bafite ari igishoro gito kandi mu by’ukuri imboga n’imbuto bifite akamoro mu buzima bwa muntu.
Umuyobozi mu Kigo gishinzwe ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA, Pascal Ngendahimana yagaragaje ko kuri ubu abacuruzi b’imboga batari bakwiye kwicara gusa. Yabagaragarije ko hari gahunda ya Leta yo gufasha abagore n’urubyiruko kwiteza imbere aho bahabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi cyane ingana na 2%.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati y’ukwezi kwa Kamena na Kanama uyu mwaka bugamije kugaragaza ibibazo ubuhinzi n’ubucuruzi by’imbuto n’imboga buhura na byo mu bice by’Umujyi. Bwakorewe mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rubavu na Rwamagana ariko ishyirwa mu bikorwa rizaba mu Rwanda hose.
Amafoto: Ntabareshya Jean de Dieu



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!