U Rwanda rufite amabuye y’agaciro atandukanye arimo gasegereti, wolfram na coltan, Lithium, Niobium, zahabu, amabengeza n’andi.
U Rwanda rufite amabuye ya gasegereti atunganywa ku kigero cya 76%, Wolfram iri hagati ya 35% na 70%, Coltan iri hagati ya 25% na 55%. Kuri zahabu ho rugeze ku gipimo cya 99,9%.
Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu 2024 rwinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 1,75$.
U Rwanda rufite intego yo kuzamura ibyo urwo rwego rwinjiza binyuze mu kongerera agaciro amabuye akoherezwa mu mahanga atunganyijwe, gukoresha ikoranabuhanga mu bucukuzi mu rwego rwo kubunoza n’ibindi.
Kuri ubu u Rwanda rukungahaye ku mabuye ya Wolfram, gasegereti na coltan atunganywamo tungsten, tin na tantalum (3Ts).
Ni amabuye akenewe muri iyi minsi cyane, kuko atunganywamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu gukora imbunda, amasasu, ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’ibitanda bya telefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, gusudira n’ibindi.
Mu 2024, u Rwanda rwacukuye ari hagati ya toni 8000 na toni 9000, ruba igihugu cya gatatu ku Isi mu gutunganya tantalum kuko rwihariye 22% by’iyacurujwe rukaba n’igihugu cya Afurika kibasha kuyitunganya.
Kuri TIN u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere muri Afurika mu gutunganya nyinshi, rukanaba igihugu gifite amabuye yo mu bwoko bwa Lithium yuje ubuziranenge.
U Rwanda kandi rufite ubushobozi bwo gushongesha zahabu binyuze mu ruganda ruyishongesha rwa Gasabo Gold refinery bituma yoherezwa mu mahanga ifite agaciro kisumbuyeho.
Rufite intego yo kuba igicumbi cy’ibijyanye no gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro yo mu bwoko bw’amabengeza azwi nka ’Gemstones’. Kuri ubu ruza mu bihugu bitunganya ingano y’ayo mabuye menshi arimo ayo mu bwoko bwa Saphire, tourmaline na amethyst.
Rwanagaragarije amahanga ko ari igihugu kihagazeho mu kugira amabuye yo mu bwoko bwa Beryl ivanwamo beryllium. Iri ni ibuye rishashagirana cyane rijya kumera nk’isarabwayi risanzwe.
Beryllium ivangwa n’ibindi mu gukora ibikoresho bikomeye ariko bitaremereye cyane. Ishonga bigoranye cyane kuko bisaba kugeza ku kigero cy’ubushyuhe cya 1287°C.
U Rwanda kandi rwibukije ko ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika mu gitunganya tungsten.
Tungsten ni ibuye ritunganywamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, imbunda n’amasasu. Trinity Metals iyohereza mu mahanga yabanje kuyitunganya ku kigero cya 68%, inganda zindi zikayongerera agaciro kugera kuri 99,9%.
Ni amabuye u Rwanda rukungahayeho kuko mu Rwanda hari umurongo ubonekamo Wolfram (Tungsten Belt), uhera i Mageragere mu Mujyi wa Kigali, ukambuka i Rulindo, ugakomeza i Gifurwe no mu Bugarama muri Burera.
U Rwanda kuri ubu rufite inganda eshatu zitunganya amabuye y’agaciro mbere y’uko yoherezwa mu mahanga.
Harimo urwa Gasabo Gold refinery rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 8 buri kwezi (ni ukuvuga ibilo 480 mu masaha 30 gusa). Kuri ubu uru ruganda rukora ku kigero cya 70% by’ubushobozi bwarwo rugatunganya zahabu ku kigero cya 99,999%, ibishyira u Rwanda ku mwanya mwiza ruhando mpuzamahanga mu bihugu bifite ubwo bushobozi.
Hari uruganda rwa LuNA Smelter rushongesha gasegereti. Uru rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 320 buri kwezi nubwo kuri ubu rutunganya iziri hagati ya 200-220 bingana na 68% by’ubushobozi bwabo.
Uko gushongesha bigira uruhare rungana na 26% bya TIN u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Uruganda rwa Power X Refinery ruherereye mu Karere ka Bugesera, rutunganya coltan na gasegereti hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho. Rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura toni 45 buri kwezi.
U Rwanda rwagaragaje ko hari amahirwe y’ishoramari kuri ba rwiyemezamirimo bashaka gushora imari mu gutunganya andi mabuye y’agaciro rucukura kugira ngo yoherezwe ku isoko mpuzamahanga atunganyijwe harimo nka Lithium, tungsten, gemstone n’andi.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugira uruhare rungana na 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ariko ni urwego rukomeje gutera imbere byihuse uko umwaka utaha.
RMB yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu byubahiriza amategeko mu gukora ubukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubakira ubushobozi abakozi bakora muri urwo rwego no gukoresha ikoranabuhanga mu kugaragaza aho amabuye y’agaciro aherereye.
Kuri ubu rufite Laboratwari igezweho yifashishwa mu gusuzuma no gupima amabuye y’agaciro iherereye mu Karere ka Kicukiro kandi iri mu nzira zo gushaka ibyangombwa mpuzamahanga mu rwego rwo gukora bijyanye n’ibipimo bikenewe.
Iyi laboratwari izatuma u Rwanda ruba igicumbi cyo gukora ubushakashatsi, gupima amabuye y’agaciro mu Karere.
Yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu gutahura ahari amabuye y’agaciro, bityo ko biha amahirwe ibigo bishobora kuyacukura gutangira imirimo cyane ko hari amakuru agaragaza aho amabuye agiye aherereye.
U Rwanda ruheruka gutangaza uduce dushya twabonetsemo amabuye y’agaciro turi ku buso bwa hegitari 13.454 mu bice bitandukanye by’igihugu.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko hakenewe n’abashoramari mu bikoresho byifashishwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo imashini zigizweho, ikoranabuhanga ryifasha mu kunoza ubucukuzi no gutanga serivisi z’ubujyanama muri byo.
Uru rwego kandi rwanagaragaje ko uretse amabuye y’agaciro hari n’amahirwe y’umutungo kamere uri mu Kiyaga cya Kivu na wo ukeneye abashoramari bashyiramo imari yabo ngo utangire ubyazwe umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!