00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma itekereza iki ku batishoboye mu myaka itanu iri imbere?

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 3 November 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Muri Gahunda y’Imbaturabukungu ya Kabiri (NST2) ikubiyemo intego za Guverinoma mu myaka itanu iri imbere (2024-2029), hateganyijwemo ko kwita ku batishoboye bizakorwa hagabanywa ubukene.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 ryerekanye ko Abanyarwanda barenga miliyoni 13.

Isesengura ry’ibyavuye muri iri barura ku bijyanye n’ubukene mu Banyarwanda, ryerekana ko abaturage 887.508 bafite ubukene bukabije naho 3.139.395 bari mu bukene bworoheje. Muri rusange abakennye bose ni 4.026.903 bangana na 30,4% by’ababaruwe.

Ibice by’icyaro ni byo bifite umubare munini w’abaturage bakennye (3.502.686) bangana na 37,3% ugereranyije na 13,4% bo mu mijyi.

Guverinoma ishimangira ko mu myaka itanu iri imbere, intego nyamukuru izaba ari ugushyiraho uburyo bwo kongerera ubushobozi imiryango itishoboye kugira ngo ibashe kwivana mu bukene mu buryo buhoraho.

Ni ibintu Guverinoma ivuga ko bizagerwaho habayeho kongera no kunoza uburyo bwo kunganira abatishoboye cyane cyane abagiye bagira ibyago byo gusubira mu bukene, kugira ngo noneho babuvemo burundu.

Ibyo bizajyana n’uko hazakomeza gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza, n’izindi zibashishikariza kwizigamira nka ‘Ejo Heza’.

Mu myaka yashize Guverinoma yihaye intego zo gufasha abatishoboye kwigobotora ubukene, igashyiraho na gahunda zitandukanye nk’Icyerekezo 2020, EDPRS 1 na 2 n’izo ku rwego mpuzamahanga nk’Intego z’Ikinyagihumbi, Icyerekezo 2050, NST1 na Agenda 2063. Gusa ntizagezweho uko byifuzwa.

Hari ubwo byaturukaga ku nzego za leta bireba zitubahirije inshingano zazo uko bikwiye, abafatanyabikorwa, cyangwa abagenerwabikorwa ntibitabire izo gahunda ngo banatange umusanzu wabo uko bisabwa.

Guverinoma iteganya ko kuri iyi nshuro mu rwego rwo gukomeza kugenzura ko izo gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage zishyirwa mu bikorwa uko bikwiye, ndetse no kunoza igenamigambi ryazo, hazashyirwa imbaraga mu bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo iza Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse n’amadini n’amatorero abifitiye ubushobozi.

Banki y’Isi igaragaza ko hagendewe ku murongo mpuzamahanga w’ubukene, mu Rwanda bwavuye kuri 66% muri 2005-2006 bukagera kuri 52% muri 2016-2017.

Ushingiye ku murongo w’ubukene ku rwego rw’u Rwanda, muri iyo myaka ubukene bwavuye kuri 56.7% bugera kuri 38.2%.

Banki y’Isi kandi isobanura ko ku bipimo mpuzamahanga, COVID-19 yatumye ubukene mu Rwanda buva kuri 48,1% mu 2019 bukagera 51.1% mu 2020.

Byitezwe ko nibura igabanuka rya 2% ku bukene mu Rwanda ryaba rihagije hagati ya 2022 na 2024, bitewe n’ubwiyongere bw’Abaturarwanda.

Ibibazo by’ubukungu bishingiye ahanini ku gutakaza agaciro k’ifaranga, ndetse n’intambara zikomeje kubera hirya no hino ku Isi harimo iya Ukraine n’u Burusiya, biracyagaragazwa nka zimwe mu nzitizi zikomeje gutambamira urugamba rwo kwigobotora ubukene.

Gutakaza agaciro k'ifaranga bifatwa nka kimwe mu bikibangamiye urugendo rwo kwikura mu bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .