Abatuye Akagari ka Rusagara Mu murenge wa Kigembe, ho mu karere ka Gisagara mu ntara y’uburasirazuba baremeza ko bejeje ibirayi byinshi bagasaba ko bikwiye kuba igihingwa cy’icyitegererezo mu iterambere ryabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2014, ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwageraga mu kagari ka Rusagara bwasanze hari urujya n’uruza rw’abacuruzi baturutse mu yindi mirenge baje kurangura ibirayi byo gucuruza, mu gihe byari bimenyerewe ko iki gihingwa cyera mu Ruhengeri na Gisenyi kurusha ahandi mu Rwanda, ari naho bituruka kugira ngo bigere ku baturage bose b’igihugu.
Abaturage bahinga ibi birayi bavuga ko byatumye biteza imbere ku buryo bwihuse kandi nyamara bitari bizwi ko ubutaka bwabo bwakwera iki gihingwa ku rwego babibonyemo.
Ntwali Mathieu, umuturage wa Rusagara watangije ubuhinzi bw’ibirayi mu kagari ke, avuga ko yatangiye muri 2003, nyuma yo gutemberera muri Nyamagabe agasanga babihinga kandi akabona ubutaka bwaho ntacyo butandukaniyeho n’ubwo atuyemo, bituma akurayo imbuto ingana n’ibiro 4 atangira guhinga asanga harimo inyungu none yabigize umwuga ndetse yafashije n’abandi baturage bose bo muri aka kagari guhinga ibirayi kuko iyo byeze babonamo amafaranga atuma bikenura.
Ntwali atanga ubuhamya bw’ubuzima yari abayemo ko bwahindutse kuko ngo yari umukene atuye mu nzu y’ibyatsi, none ubu aba mu nyubako ijyanye n’igihe ku mudugudu, nta tungo yagiraga none atunze inka za Firizone 2, yashoboye kwiga amategeko y’umuhanda akorera n’impushya zo gwara aho afite categorie ya A na B, abikesha guhinga ibirayi.
Ikindi kandi Ntwali avuga, ni uko yari atunzwe no guca inshuro none ubu akaba yitunze ndetse akaba atunze n’abandi kuko ubu agira abakozi bahoraho 10 ahemba amafaranga 700 y’u Rwanda ku munsi kuri buri muntu.
Uyu muturage akomeza avuga ko yaguye ubutaka bwe ahingaho kuko ngo ubu amaze kugura umurima ungana na hegitari 1,5 mu gihe yari afite ari 20 gusa mbere.
Uyu mugabo amaze kwiteza imbere ku buryo avuga ko ashaka kugura imodoka yazajya imufasha gukurikirana no gucuruza umusaruro w’ibirayi yeza, ariko nk’uko abitangaza ngo haracyari ibibazo ahura nabyo mu buhinzi bwe kuko ngo usanga ubuyobozi butazi ko muri Gisagara hera ibirayi ugasanga nta giteganyirizwa abahinzi babyo kugira ngo bakore nk’abanyamwuga.
Ntwali umuhinzi w’icyitegererezo w’ibiryi muri Gisagara, asaba ko abahinzi b’ibirayi baho bahawa amahugurwa ku buhinzi bw’ibirayi, bagahabwa ifumbire ya nkunganire y’ibirayi nk’uko ibindi bihingwa bitezwa imbere, no kuba hajyaho uburyo bwa hafi babonamo imiti yabyo bitagoranye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigembe, Bigirimana Augustin, atanga umuti kuri ibi bibazo, aho nawe avuga ko bitari bizwi ko bishoboka ko bakweza ibirayi, ariko ngo nyuma yo kubona ko bitanga umusaruro kandi abaturage babyishimiye ngo bigiye gushyirwa mu bihingwa byatoranyijwe kandi abahinzi babyo bibumbire muri Koperative bityo bajye bahuzwa n’ibigo by’imari babone ibyo bashaka ku buryo bworoshye ndetse bazakore n’ingendo shuri basobanukirwe uko ubuhinzi bukorwa nk’umwuga.
Ibirayi byera muri Kigembe ni ibizwi ku izina rya Kuruza, bikaba bitanga umusaruro kuko ngo iyo uteye ikilo kimwe gisaruwaho ibindi 10kg kandi bikaba bifite umwihariko wo kuryoha cyane ntibigire intimatima nk’uko ibyera mu tundi turere biba bimeze.


















TANGA IGITEKEREZO