Ni ikibazo gifitwe n’abaturage basaga 100 bo mu mirenge ya Gatsibo na Kageyo yo mu Karere ka Gatsibo.
Aba baturage bahawe ingemwe z’urusenda na Manzi Théogene wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ababwira ko azajya abagurira umusaruro akajya kuwigurishiriza.
Mu masezerano yagiranye na buri tsinda ngo harimo ko azajya arutwara ari rubisi kuburyo arwiyumishiriza.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko kuri ubu bafite ubukene bukomeye batewe no guhinga urusenda bakareka guhinga ibindi bihingwa none bakaba barabuze abarugura.
Safari Gilbert utuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Manishya mu Murenge wa Gatsibo, yavuze ko yari yahinze urusenda ku gice cya hegitari aho yari yashoyemo arenga ibihumbi 250 Frw.
Ati “Batubwiraga ko bazajya barutwara ari rubisi bakajya kwiyumushiriza, noneho rumaze kwera twategereje ko batwishyura turaheba none na telefone zabo zavuyeho.”
Mukahabimana Delphine we yavuze ko bajya guhinga uru rusenda bijejwe isoko rihoraho none ubu abenshi urusenda bejeje ruri kwangirika.
Ati “ Dufite n’amasezerano twasinye y’uko tuzahinga urusenda imyaka itatu, banaduhaye imbuto, njye noneho bampaye n’umurama mpita ndutera mu butaka bwose nari mfite. Abandi bahinze ibishyimbo njyewe mpinga urusenda, aho rwereye rwatukuriye mu murim.”
“Baratubwiye ngo tugemure batwishyura rimwe gusa ubundi barekera aho. Ubu mfiteyo ibihumbi 160 Frw ariko nta na rimwe baranyishyura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, Rugaravu Jean Claude, yavuze ko hari abaturage benshi badafite isoko kuko isoko ry’urusenda ryaguye.
Icyakora Rugaravu yavuze ko bategereje abandi baguzi babonye, biyemeje kugura umusaruro w’abaturage.
Ati “ Bambwiye ko urusenda rwumye rugura hagati 1300-1500 Frw kandi ngo abo baguzi bagiye kuza kureba umusaruro abaturage bafite hanyuma babagurire.”
Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage ko mbere yo guhinga ibihingwa bagemura ku masoko bajya babanza guhinga ibihingwa bakeneye umunsi ku munsi.
Urusenda rw’abaturage rwatwawe na rwiyemezamirimo rufite agaciro ka miliyoni 40 Frw, mu gihe mu ngo z’abaturage no mu mirima hakirimo urundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!