00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

François Kanimba yahishuye icyemezo cya BNR cyazanye impinduka zikomeye mu bukungu bw’u Rwanda

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 15 August 2026 saa 02:06
Yasuwe :

François Kanimba wabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yahishuye ko kuvugurura isoko ry’ivungisha ry’amafaranga byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na KP Media24, kivuga ku buzima bwe, uburyo yabaye umuyobozi ndetse n’ibyemezo bikomeye yagiye afata byazanye impinduka mu iterambere ry’igihugu.

Kanimba yinjiye muri Banki Nkuru y’u Rwanda mu 2000 aho yari Guverineri wungirije. Mu 2002 yagizwe Guverineri wayo.

Ubwo Kanimba yagirwaga Guverineri wa BNR, ifaranga ry’u Rwanda nta gaciro gakomeye ryari rifite. Yasobanuye ko icyo gihe nta madovize yari mu gihugu.

Yasobanuye ko impamvu nta madovize yari mu gihugu ari ukubera ko hari abacuruzi bo mu Rwanda bari bafite amafaranga menshi bari barahungiye mu mahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikindi yavuze ni uko mu bacuruzi batigeze bahungira mu mahanga, wasangaga babika umutungo wabo hanze y’igihugu aho kuwubika mu mabanki yo mu Rwanda.

Kanimba yagaragaje ko ibi byaterwaga n’uko abantu bari bafite imyumvire idahwitse y’uko amadovize aba ari aya Leta, nta muntu ufite uburenganzira bwo kuyatunga.

Yavuze ko BNR ari yo yatangaga uburenganzira bwo kugira ngo uyakoreshe rero bigatuma hazamo ruswa, gutonesha n’andi makosa cyangwa ibyaha bitandukanye.

Ati “Ni yo mpamvu twashyizeho gahunda y’uko abantu bose bafungura konti y’amadovize nk’uko ufite konti mu Manyarwanda, ukazikoresha uko ubyumva.”

Kanimba yavuze ko ibi byatumye amadovize yinjira mu Rwanda ku bwinshi, agera muri Banki Nkuru y’Igihugu ndetse no mu yandi ma banki y’ubucuruzi yari mu Rwanda icyo gihe.

Kurwanya abamamyi bacuruzaga amadovize

Nubwo amadovize yari atangiye kwinjira mu Rwanda ndetse n’abantu bamaze gusobanukirwa ko bafite uburenganzira bwuzuye bwo kuyakoresha, bamwe mu batangaga serivisi z’ivunjisha batangiye kubikora binyuranyije n’amategeko.

Kanimba avuga ko mu bintu bikomeye yafashije igihugu kwari ugushyira ku murongo isoko ry’ivungisha ry’amadovize mu Rwanda.

Ati “Mu bintu bikomeye ntekereza, nafashije iki gihugu gushyira ku murongo ni ugutunganya no kunoza isoko ry’ivungisha ry’amadovize mu Rwanda.”

Ibi yabikoze ubwo yatumiraga bamwe mu bavunjayi babikoraga mu buryo butemewe n’amategeko, bakorana inama, abasobanurira ko babikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Yabasabye ko bakwishyira hamwe bagashinga amashyirahamwe kugira ngo azahabwe icyemezo cyemewe n’amategeko kiyemerera gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibi ntabwo bahise babyumva kuko batekerezaga ko ari uburyo bwo kugira ngo Leta ibakuremo na duke bakoreraga, ariko abizeza ko bazasonerwa imisoro.

Ati “Nahise mpamagara Komiseri muri RRA araza abaha ikiganiro abemerera ko abazagenda muri uwo murongo mu gihe cy’imyaka itatu nta n’umwe azaca umusoro.”

Yavuze ko ibi byabaye imbarutso ikomeye mu iterambere ry’ubucuruzi n’ubukungu mu gihugu.

Mu mpera za Kamena 2023, amadovize yashyizwe mu ishoramari ry’igihe gito yanganaga na 26,8% naho ayari mu ry’igihe kiringaniye n’ikirekire yanganaga na 73,2 %; ugereranyije n’intego BNR yihaye ya 25% na 75%.

Mu 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 11,8% mu gihembwe cya gatatu, mu gihe mu gihembwe cya kabiri wari wazamutse kuri 7,8% no kuri 6,5% mu gihembwe cya mbere.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, giheruka gushyira u Rwanda mu bihugu byitezweho kugira ubukungu buzazamuka cyane mu 2026, kuko byitezwe ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda uziyongera ku kigero cya 7,2%.

François Kanimba yagaragaje ko amavugurura mu ivunjisha ry'amafaranga yazanye yatumye amadovize aboneka mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages