00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fitch yatanze icyizere ku bukungu bw’u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 March 2026 saa 01:14
Yasuwe :

Ikigo Fitch Ratings cy’Abanyamerika n’Abongereza gikora ubusesenguzi ku bukungu bw’ibihugu, cyagaragaje ko ubw’u Rwanda buzakomeza gutera imbere nubwo mu karere ruherereyemo harimo ibibazo by’umutekano n’ibya politiki.

Ku wa 13 Werurwe 2026, iki kigo cyongeye guha ubukungu bw’u Rwanda inota rya ‘B+’ rishimangira ko buhagaze neza kandi ko buzakomeza kuzamuka no mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.

Ubushize, Fitch yari yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora gusubira inyuma bitewe n’imbogamizi zashoboraga kubaho mu kubona inguzanyo cyangwa inkunga, biturutse ku makimbirane yo mu karere ariko ko kuva muri Mata 2025 icyizere cyongeye kugaruka.

Isobanura ko izo mbogamizi zagaragaraga ubwo ibihugu nk’u Bwongereza, Canada byahagarika inkunga byahaga u Rwanda, umubano warwo n’u Bubiligi na wo ugahagarara biturutse ku ruhande bwafashe mu bibazo byo mu karere.

Muri raporo y’uyu mwaka, Fitch igaragaza ko abafatanyabikorwa barimo ibihugu n’inzego mpuzamahanga bakomeje gushyigikira u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, biruha hafi miliyari 1 y’Amadolari kugeza muri Kamena 2025.

Iki kigo cyagaragaje ko nubwo u Rwanda rukomeje gushyirwaho igitutu mu rwego rwa dipolomasi, kibona ko inguzanyo iki gihugu gihabwa ziturutse mu mahanga zizongera kugera hafi ya miliyari 1 y’Amadolari mu 2026/2027, arimo 89% yo kwishyura ku nyungu nke kandi mu gihe kirekire.

Kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda kubera ibibazo byo mu karere, Fitch igaragaza ko bitazahungabanya ubukungu bwarwo kuko inguzanyo zituruka mu mahanga zishyurwa ku nyungu nke kandi mu gihe kirekire zihabwa guverinoma, aho kuba igisirikare.

Iti “Mu ntangiriro za Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ingabo z’u Rwanda ibihano ariko Fitch ntiyiteze ingaruka zikomeye kuko inguzanyo zigira inyungu nke kandi zikishyurwa mu gihe kirekire zihabwa guverinoma, si igisirikare.”

Ubusesenguzi bwa Fitch bugaragaza ko inguzanyo zose u Rwanda ruzaba rufite mu 2027 zishobora kugera kuri 79% by’umusaruro mbumbe warwo, bitewe n’imishinga minini rufite irimo uwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege i Bugesera no kwagura sosiyete ya RwandAir.

Fitch yiteze ko ikibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera, ubuhinzi n’ubukerarugendo bizafasha u Rwanda kuzamura ubukungu. Igaragaza ko kugeza mu 2026/2027 buzakomeza kuzamuka ku gipimo kirenga 7%, nubwo ibibazo byo mu karere byakomeza.

Yagaragaje ko ingamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo kuziba icyuho kigaragara mu ngengo y’imari zirimo gushyiraho itegeko rishya rigenga imisoro zatanze umusaruro kuko zatumye amafaranga igihugu cyinjiza yiyongera.

Fitch yasobanuye ko kubera izi ngamba, icyuho cy’ingengo y’imari gishobora kumanuka kikagera kuri 3,6% by’umusaruro mbumbe mu 2026/2027 kivuye kuri 5,9% mu 2024/2025.

Fitch Ratings iri mu bigo mpuzamahanga bikora ubusesenguzi bwizewe ku bukungu
Fitch igaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku gipimo kirenga 7%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages