Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Werurwe 2026, Equity Bank Rwanda Plc yasobanuye ko sisitemu zayo, zikomeje kugenzura ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga bidasanzwe.
Rikomeza riti “Sisitemu zacu zikomeje kugenzura ibikorwa zabonye by’ihererekanya ry’amafaranga bidasanzwe, maze hahita hatangizwa ingamba z’umutekano n’uburyo bwo gukemura ibibazo hakurikijwe amabwiriza y’imikorere n’imicungire.”
Yatangaje ko hafashwe ingamba zihuse zo guhagarika icyo kibazo, banki ikorana bya hafi n’inzego zibishinzwe.
Yanemeje ko igice cy’amafaranga yari yibasiwe cyashoboye kugaruzwa mu gihe kitarenze amasaha 24 kuva icyo gikorwa kibaye.
Ikomeza iti “Binyuze muri izi ngamba, igice kinini cy’amafaranga yari yibasiwe cyashoboye kugaruzwa mu gihe kitarenze amasaha 24 kuva icyo gikorwa kibaye.”
Ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda Plc kandi bwatangaje ko iperereza rigikomeje ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’inzego zigenzura imikorere y’inzego z’imari, zirimo na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Yakomeje ihumuriza abakiliya bayo ko amafaranga ategekanye.
Yakomeje iti “Turifuza guhumuriza abakiliya bacu n’abafatanyabikorwa ko amafaranga y’abakiliya na konti yabo bikomeje kurindwa neza, kandi ibikorwa bya banki bikomeje nk’ibisanzwe. Nta mafaranga y’abakiliya yigeze abura.”
Equity Bank Rwanda ifite ihame ryo kutihanganira na gato ibyaha by’imari, kandi ikomeje gushimangira ibikorwa by’umutekano mu ikoranabuhanga, kubaka sisitemu zo gukurikirana ihererekanya ry’amafaranga, ndetse n’ubugenzuzi bw’imbere mu rwego rwo kurinda umutungo w’abakiliya no gukomeza kubahiriza amahame yo hejuru mu mutekano w’imari.
Itangazo risoza rishishikariza abantu gutanga amakuru ku myitwarine idahwitse ishobora gukemangwa binyuze mu nzira zagenewe gutangamo amakuru (whistleblowing), zituma abakozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage bashobora gutanga amakuru mu ibanga.
Amakuru ashobora gutangwa binyuze ku rubuga rwemewe rwa banki rwo gutangiraho amakuru: https://equity.ethicspoint.com/cyangwa guhamagara kuri +250 788190000.
Ibyaha byifashisha ikoranabuhanga bikomeje kuba ikibazo ku rwego rw’Isi ndetse bigira ingaruka ku bigo by’imari n’indi miryango itandukanye.
Equity Bank Rwanda Plc yiyemeje gukomeza gukorera mu mucyo no gukorana bya hafi n’inzego zibishinzwe mu gihe iperereza rikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!