Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Gashyantare 2026, ku cyicaro gikuru cy’iyi banki, mu nyubako ya Grand Pension Plaza i Kigali.
Equity Bank Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Hannington Namara, mu gihe Entreprise Urwibutso yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo, Sina Gérard.
Binyuze muri ubu bufatanye, abagenerwabikorwa 5.000 barimo abakozi n’abahinzi bato bakorana na Entreprise Urwibutso bazahabwa amahirwe yo guhugurwa mu by’imari no guhabwa inguzanyo zoroheje zizajya zitangwa hakurikijwe ibihe by’ihinga.
Aya masezerano azatuma abagenerwabikorwa, ku nshuro ya mbere babona inguzanyo z’ubuhinzi zateguwe mu buryo buboneye, amatsinda yo kwizigamira n’amakoperative bihabwe umurongo, byinjizwe mu buryo bwo gukoresha serivisi za banki.
Abahinzi bazafashwa kwimukira ku buhinzi bugamije no gusagurira amasoko bavuye mu bwo kwihaza gusa, ibizatuma bongera umusaruro, bakagira amikoro ahagije, n’ubushobozi bwo kwigira mu by’imari.
Sina Gérard, yavuze ko bitewe n’imiterere yihariye y’ibikorwa bye hari ubwo byabaga bigoye kugira imikoranire na banki runaka. Yashimiye Equity Bank Rwanda, yashimye icyerekezo cye ikiyemeza gufatanya na we mu bikorwa by’iterambere.
Ati “Iki gikorwa ni ingenzi cyane cyane muri aka kazi dukora, kuza kunshigikira ni ukwifasha twese duharanira gusenyera umugozi umwe.”
Impande zombi zishimangira ko ubu bufatanye buzateza imbere serivisi z’imari zidaheza, bufashe abahinzi bato kwigira, no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi.
Binyuze muri ubu bufatanye kandi hazashyirwa mu bikorwa gahunda ziteguye neza zo gutanga amahugurwa mu by’imari, n’uburyo burambye bwo kugenera ubuhinzi inkunga bukeneye.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko ubu bufatanye bujyanye n’intego z’igihugu cy’u Rwanda mu iterambere ridaheza, guteza imbere urwego rw’abikorera, no kwagura urwego rw’ubuhinzi.
Ati “Ubu bufatanye bugaragaza umuhate wacu wo kurenga gutanga serivisi z’imari gusa ahubwo tukerekeza ku kubaka ubukire n’iterambere ry’ubukungu rirambye. Mu guhuza serivisi z’imari no kongerera abantu ubushobozi, turimo kubaka urwego rw’ubuhinzi rukomeye rushobora no kugera mu zindi nzego z’ubukungu mu Rwanda.”
Aya masezerano ashimangira intego y’igihe kirekire ya Equity Bank Rwanda yo gutanga serivisi z’imari zidaheza mu buhinzi. Agaragaza kandi umuhate iyi banki ihorana wo gushyigikira abaturage bo mu byaro n’abahinzi bato.
Ubu bufatanye bwa Equity Bank Rwanda na Entreprise Urwibutso bwitezweho kuba icyitegererezo, ku buryo bwashingirwaho mu kugeza izi serivisi hirya no hino mu gihugu.
Amafoto: Rusa Willy Prince



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!