Nubwo yatakaje hafi miliyari 650$ muri icyo gihe gito, Musk aracyari umuntu wa mbere ukize ku Isi, umutungo we ukaba ubarirwa muri miliyari 684$.
Muri Kamena 2026, Musk yari yabaye umuntu wa mbere ku Isi ugejeje umutungo ungana na miliyari 1000 z’amadolari, nibura hashingiwe ku gaciro k’imigabane afite mu bigo ayoboye. Icyakora, uwo mutungo watangiye kugabanuka cyane nyuma y’uko SpaceX ishyizwe ku isoko ry’imari rya Nasdaq.
Ubwiyongere bukomeye bw’abashoramari bashakaga kugura imigabane ya SpaceX bwari bwazamuye agaciro k’iki kigo ku rwego rwo hejuru, bituma umutungo wa Musk ugera ku mafaranga arenga miliyari 1.330$. Nyuma, agaciro k’imigabane yacyo karagabanutse, bigira ingaruka zikomeye ku mutungo we.
Tesla na yo yagize uruhare muri iryo gabanuka. Nyuma y’uko imigabane y’uru ruganda rukora imodoka z’amashanyarazi igeze ku gaciro ko hejuru cyane mu mpera za 2025, yatangiye kugabanuka, bituma Musk atakaza andi mafaranga abarirwa muri za miliyari.
Igice kinini cy’umutungo wa Musk gishingiye ku migabane afite muri SpaceX na Tesla. Afite hafi 40% bya SpaceX, ikigo cyaje guhuzwa na xAI, sosiyete ye ikora mu bijyanye n’ubwenge buhangano. Afite kandi hagati ya 11% na 12% by’imigabane ya Tesla.
Bivuze ko buri gihe agaciro k’imigabane y’ibi bigo kazamutse cyangwa kagabanutse, umutungo wa Musk na wo uhita uhinduka.
Afite kandi indi mitungo ishingiye ku bigo birimo X, yahoze yitwa Twitter, Neuralink na The Boring Company, ariko ibi bigo bifite uruhare ruto ugereranyije na SpaceX na Tesla.
Nubwo yagize iri gabanuka rikomeye, umutungo wa Musk uracyaruta uwa Larry Page, umwe mu bashinze Google, n’uwa Jeff Bezos washinze Amazon, uteranyije.
Icyakora, uyu mutungo ahanini ni uwo mu mibare kuko ushingiye ku gaciro k’imigabane. Musk aramutse agurishije imigabane myinshi icyarimwe, agaciro kayo kagabanuka, bigatuma amafaranga nyakuri yakuramo aba make cyane ugereranyije n’umutungo ubu abarirwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!