“Ishyura Na Mastercard” yatangijwe ku wa 13 Werurwe 2019 ku bufatanye bwa Cogebanque na Mastercard.
Mu byumweru bitatu ubu bukangurambaga bwamaze, abanyamahirwe babwitabiriye batomboye ibihembo birimo amakarita ya telefoni, amatike yo guhaha muri Simba Supermarket no kugura ibikomoka kuri peteroli kuri sitasiyo za SP.
Kuri uyu wa 3 Mata 2019 nibwo bwasojwe hatangwa ibihembo nyamukuru ku banyamahirwe bakoresheje amakarita ya Cogebanque arimo Credit, Debit na Prepaid Card (ikoreshwa n’umuntu udafite konti muri iyi banki).
Hahembwe abakiliya batatu batangarijwe kuri radio barimo Usabyimana Justin na Tuyisenge Angelique, batsindiye itike y’ibihumbi 50 Frw yo guhahira muri Simba Supermarket na Kalisa Fred wahawe mudasobwa igendanwa.
Usabyimana yabwiye itangazamakuru ko ikarita ya Mastercard itanga umutekano w’amafaranga na nyirayo.
Ati “Iminsi mike maze nkoresha Mastercard nayibonyemo ibyiza byinshi. Hari amafaranga ushyira mu mufuka ukabona birabangamye ariko izi karita zarabikemuye. Zaje ari igisubizo ku bantu bakenera kuvunjisha bagiye mu kindi gihugu. Aho ugenda hose ushobora kwishyura no gukura amafaranga kuri ATM.’’
Kalisa umaze umwaka akoresha MasterCard yavuze ko yatunguwe no guhembwa kuko atabiteganyaga.
Ati “Iki gihembo cyanteye umuhate wo gukomeza gukorana na Cogebanque. Nkoresha ikarita ya MasterCard mu kubikuza no guhaha ibicuruzwa bitandukanye. Umuntu ufite konti yakoresha MasterCard kuko yoroshya ubuzima, ushobora kubikuza, ukishyura serivisi ukoresheje ibyuma bya POS.’’
Uyu muhango wabereye ku Cyicaro cya Cogebanque wahuriranye na tombola ku banyamahirwe babiri, aho amahirwe yasekeye Umutaliyani Basirico Philipo watsindiye mudasobwa nshya ya HP na Mirimo Vincent wemerewe gusohokera muri Serena Hotel i Rubavu muri weekend imwe.
Mirimo ku murongo wa telefoni yagize ati “Nishimiye igihembo mpawe. Ndashishikariza Abanyarwanda gukoresha aya makarita kuko byoroshya kugendana umuba w’amafaranga no kwirinda ingaruka zo kugirirwa nabi. Yaramfashije kuko nayikoresheje muri Tanzania n’ahandi.’’
Cogebanque yakoze ubukangurambaga nk’umusanzu wayo muri gahunda yo korohereza Abanyarwanda kugera kuri serivisi z’ubukungu butitwaje amafaranga.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko bishimiye uko abakoresha serivisi za Mastercard biyongereye.
Yagize ati “Abanyarwanda bitabiriye ku bwinshi gahunda yo gukoresha MasterCard baba ab’i Kigali no hanze yayo. Ni umwanya wo kubashimira kubera ubushake bagaragaje mu gukoresha amakarita ya Mastercard kuko yoroshya ubuzima.’’
Yakomeje ati “Twarishimye kandi ni igikorwa kizakomeza cyo gushishikariza abantu gukoresha aya makarita.’’
Cogebanque nka banki nyarwanda itanga serivisi mpuzamahanga imaze imyaka 20 ikorera ku butaka bw’u Rwanda. Yijeje gukomeza kunoza serivisi iha abayigana by’umwihariko yibanda ku z’ikoranabuhanga ryo kubitsa no kubikuza.
Mu bukangurambaga bwa “Ishyura Na Mastercard”, itsinda ry’abantu barimo na Miss Nimwiza usanzwe ari Ambasaderi wa Cogebanque, ryasobanuriraga abantu ahakorerwa ubucuruzi ibyiza byo gukoresha amakarita ya MasterCard.
Abakiliya ba Cogebanque bakoresha amakarita ya MasterCard bibarindira umutekano w’amafaranga, bikanabahesha ububasha bwo kubikuza ku byuma bya ATM miliyoni 36 hirya no hino ku Isi.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO