00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cimerwa yiyongereye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, umugabane uzatangira ugura 120 Frw

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 July 2020 saa 08:26
Yasuwe :

Uruganda rukora isima rwa Cimerwa Plc, rwahawe uburenganzira n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority-CMA) ndetse n’Isoko ry’imari n’imigabane (RSE), bwo gushyira imigabane yarwo kuri iri soko guhera tariki 3 Kanama 2020.

Cimerwa Plc izashyira ku isoko imigabane yose ingana na 703.219.520 muri yo imigabane igera ku 344.575.560 ni ukuvuga 49% izagurishwa abantu basanzwe ku mafaranga 120 Frw ku mugabane binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane.

Imigabane ingana na 49% mu yo Cimerwa izashyira ku isoko yari ifitwe n’ikigega Agaciro Development Fund gihagarariye Leta y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), ikigo Rwanda Investment Group (RIG) ndetse na Sonarwa Holdings Ltd.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa Plc, Albert Sigei, yavuze ko kujya ku isoko ry’imari n’imigabane byiyongera ku musanzu uru ruganda rwakomeje gutanga mu iterambere ry’u Rwanda n’abaturage barwo muri rusange kuva mu myaka 36 rukorera mu Rwanda.

Ati “Kujya ku isoko ry’imari n’imigabane birahamya gukomeza kuba intangarugero mu gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu n’abaturage”.

Sigei yasobanuye ko aya ari amahirwe ku bashoramari yo kugira uruhare mu ruganda rwa sima rufite iterambere rihamye. Yavuze kandi ko bizagira uruhare mu kubaka isoko ry’imari n’imigabane.

Ati “Muri rusange, kugira ikigo ku isoko ry’imari n’imigabane bitanga inyungu mu buryo butandukanye kubera ko bizamura izina ryawe, kandi natwe twumva ko dukwiye kuba mu bigo biri hariya, icya kabiri hari izindi nyungu nko kubona amafaranga menshi ku mari shingiro, hari ibijyanye n’imisoro n’ibindi.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Cimerwa Plc, Regis Rugemanshuro, yavuze ko uru ruganda rwafashe icyemezo mu gukomeza intego zarwo zo guhaza isoko kandi hari icyizere ko ruzakomeza gukurura ishoramari hitawe ku mahame y’igihugu n’intego z’uruganda rwa sima by’umwihariko.

Cimerwa ishyize ku isoko imigabane mu gihe ikeneye gutanga isima yo kubakisha ibyumba by’amashuri ibihumbi 22 mu gihugu cyose mu gihe kitarenze amezi atatu.

Iyo ikigo kigiye ku isoko ry’imari n’imigabane, kigabanyirizwa umusoro mu gihe cy’imyaka itanu, uhindagurika bitewe n’imigabane yagurishijwe ndetse ushobora kugera kuri 20%.

Kugeza ubu ibigo biri ku isoko ry’imigabane ry’u Rwanda ni icyenda ari byo; Crystal Telecom, Bralirwa, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, Banki ya Kigali, Kenya Commercial Bank (KCB), Equity Bank Group Ltd, I&M Bank Rwanda na RH Bophelo Limited giherutse kurijyaho.

Cimerwa Plc kizaba ari ikigo cya 10 kigiye ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .