Inzu y’amafunguro, Camellia Tea House yatangijwe ifite intego yo guteza imbere icyayi cy’u Rwanda kandi ikanasomesha abayigana ku icyayi giturutse mu mahanga. Ibi byatumye iba inzu y’icyayi ikomeye cyane mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi nzu y’icyayi iha abayigana ubwoko 40 butandukanye bw’icyayi n’amafunguro y’i Rwanda y’ubwoko burenga 14.
Yashinzwe na Nshuti Khaled mu mwaka w’2009. Avuga ko mbere yo kuyishinga yabanje agashishoza agatembera hirya no hino ku Isi akora ubushakashatsi ku cyatuma inzu y’Icyayi iba nziza.
Camellia ifite umwihariko mu guha abayigana serivisi nziza mu nzu yuje amahumbezi, aho bashobora kuganirira mu mutuzo.
Uretse icyayi, bagira n’amafunguro aryoshye batangira aho cyangwa bakanayagemurira abayakeneye bakoresheje ibirori n’amanama.
Camellia ifite ibyumba abantu bakoreramo inama biba bifunguye guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza hafi mu gitondo buri munsi.
Icyayi cyabo gifite ubwoko 40; kiba gikoranye n’ibyatsi bihumura by’umwimerere nka cyayicyayi, umuravumba na muringa.
Ifunguro ryabo riba rigizwe n’ibiryo by’amoko arenga 14 byatetswe n’abatetsi babyigiye. Haba hari kandi n’ibyagenewe abarwaye cyangwa abashaka kugabanya umubyibuho.
Ufungura muri Camellia ahabwa ibiherekeza ifunguro mbere y’uko atangira na nyuma yo gufungura.
Camellia Tea House iherereye mu mujyi wa Kigali I ruhande rwa Banki ya Kigali ku muhanda ugana ku bitaro bya kaminuza bya Kigali, CHUK.
Ku binsi bisobanuro, sura www.camellia.rw



















TANGA IGITEKEREZO