Izi mpapuro mpeshamwenda zashyizwe ku isoko ku wa 9 Werurwe 2026. Ni icyiciro cya gatatu cy’impapuro BRD imaze iminsi ishyira ku isoko zizwi nka ‘Sustainability-Linked Bond (SLB)’ zishyirwa ku isoko hagamijwe kubona amafaranga yo gushyigikira imishinga igamije iterambere rirambye.
Muri iki cyiciro cya gatatu, BRD yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 23 Frw, gusa ashobora kongerwa mu gihe byagaragara ko ubwitabire bwo kuzigura buri hejuru.
Muri rusange BRD ifite intego zo gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za ‘SLB’ zifite agaciro ka miliyari 150 Frw, bitarenze mu 2028.
Amafaranga azava muri izi mpapuro mpeshamwenda azakoreshwa muri gahunda zirimo gufasha ubucuruzi bukorwa n’abagore kugera kuri serivisi z’imari, ndetse no kubaka amacumbi ahendutse hirya no hino mu gihugu.
Kugeza ubu abashoramari bashobora kugura izi mpapuro bahereye ku bihumbi 100 Frw, bakazabona inyungu ya 12,7% buri mwaka. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kuzigura mu buryo bwagutse bizarangira ku wa 2 Mata 2026, ubundi bikimurirwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.
Mu 2023 nibwo BRD yanditse amateka yo kuba banki ya mbere y’iterambere ishyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zo muri iki cyiciro cya ‘SLB’. Icyo gihe hari hashyizwe ku isoko izifite agaciro ka miliyari 30 Frw, ndetse zigurwa ku kigero cya 110%.
Mu 2024, BRD yashyize ku isoko icyiciro cya kabiri cy’izi mpapuro mpeshamwenda. Zaguzwe ku kigero cya 130%, haboneka miliyari 33 Frw.
Kugeza ubu binyuze muri iyi gahunda BRD imaze kubona miliyari 63 Frw muri miliyari 150 Frw ikeneye bitarenze mu 2028.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Stella Rusine Nteziryayo, yavuze ko gushyira ku isoko izi mpapuro mpeshamwenda mu cyiciro cya gatatu, bigaragaza icyizere bakomeje kugirirwa n’abashoramari.
Ati “Icyiciro cya gatatu cy’izi mpapuro mpeshamwenda za SLB gishingiye ku cyizere ndetse n’umusaruro urambye waturutse ku zashyizwe hanze mu byiciro byabanje. Izi mpapuro ziha abashoramari inyungu, kandi zigafasha n’imishinga kugera ku ntego, hagabanyijwe ibyago bishingiye ku ishoramari.”
Izi mpapuro mpeshamwenda zishobora kugurwa n’Abanyarwanda, abanyamahanga cyangwa se ibigo by’ubucuruzi.
Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.
Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.
Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!