00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD igiye gushyira hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30 Frw

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 24 August 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) igiye gushyira hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30 Frw ashobora kongerwaho izindi miliyari 5 Frw, mu cyiciro cya kabiri cya gahunda igamije kuzafasha iyi banki kubona miliyari 150 Frw.

Amafaranga azaboneka muri iki cyiciro azakoreshwa mu bikorwa by’iyi Banki birimo guteza imbere ubucuruzi bwiganjemo ubukorwa n’abagore no kurushaho kubaka inzu ziciriritse, mu gufasha Abanyarwanda kubona amacumbi ahendutse kandi agezweho.

Izi mpapuro mpeshamwenda zitangwa mu cyiciro kizwi nka Sustainability-Linked Bond (SLB). Ibi bivuze ko inyungu iyi banki izishyura kuri izi mpapuro mpeshamwenda (coupon), izaterwa n’umusaruro izabona muri gahunda yihaye.

Nk’urugero, ubwo yagurishaga impapuro mpeshamwenda ku nshuro ya mbere, BRD yari yavuze ko yifuza kubaka inzu ibihumbi 13. Tuvuge ko yiyemeje kuzabikora mu myaka irindwi. Muri rusange, izi mpapuro mpeshamwenda zigomba kwishyurwa ku nyungu ya 12,9% muri iki cyiciro cya kabiri, ivuye kuri 12,85% mu cyiciro cya mbere.

Mu gihe yaramuka ibashije kugera kuri iyo ntego, inyungu yishyura kuri izi mpapuro mpeshamwenda ishobora kugabanuka, ikaba yagera kuri wenda nko kuri 12%, icyakora nayo iramutse inaniwe kuzigeraho, ishobora kwishyura inyungu iri hejuru, ishobora wenda kugera kuri 13%.

Ibi bivuze ko iba igomba gukora ibishoboka byose ikagera kuri iyi ntego kuko ari byo biyifasha kwizigamira kurushaho no kugabanya igihombo ishobora kugira biturutse ku kwishyura inyungu nyinshi, mu gihe yaba itabashije kugera ku ntego yiyemeje.

Ni yo mpamvu abagura impapuro mpeshamwenda z’ubu bwoko, bataba bagamije gusa kubona inyungu, kuko iba ishobora no kubagabanuka, ahubwo baba bagamije no gushora imari mu bikorwa bigira akamaro mu guhindura ubuzima bw’abaturage, yaba mu kurengera ibidukikije, guteza imbere imiyoborere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Ku nshuro ya mbere izi mpapuro mpeshamwenda zishyirwa ku isoko, abashoramari bari bagaragaje ubushake bwo kuzigura ku kigero cya 110,59%, bivuze ko amafaranga yari akenewe yabonetse ndetse akarengaho. Benshi muri aba bashoramari ni ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi n’ibindi bitandukanye mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko gushyira hanze icyiciro cya kabiri cy’izi mpapuro mpeshamwenda ari ingenzi cyane, ati "Gushyira hanze icyiciro cya kabiri cy’izi mpaparo mpeshamwenda, bishimangira ubushake bwacu bwo gushishikariza abadusaba inguzanyo gushyiraho intego zirambye."

Yakomeje avuga ko "Abashoramari bakomeje gushaka amahirwe abaha inyungu ariko nanone akagira ingaruka nziza kuri Sosiyete Nyarwanda. Binyuze mu mpapuro mpeshamwenda za SLB, BRD ifite intego yo gukurura abashoramari dusangiye amahame y’ishoramari rirambye."

Muri iki cyiciro cya kabiri, inyungu izaba ari 12,9%, izi mpapuro mpeshamwenda zifite igihe cy’imyaka irindwi, aho zizatangira kugurishwa ku itariki ya 02 Nzeri uyu mwaka, kuzagera ku itariki ya 20 Nzeri. Amafaranga make ashobora guherwaho nk’ishoramari ni ibihumbi 100 Frw.

BRD yashyize hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .