00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 March 2020 saa 09:57
Yasuwe :

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Atlas Mara) yafunguye ku mugaragaro Ishami rishya mu Mujyi wa Kigali rikaba n’icyicaro gikuru rifite umwihariko kuri serivisi zifashisha ikoranabuhanga aho abakiliya bashyiriweho uburyo zimwe bazazibona bifashishije iPad.

Iri shami riherereye mu nyubako nshya BPR Atlas Mara iheruka kuzuza muri Kigali, ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 5 Werurwe 2020, risimbura iryari mu nyubako ishaje iherereye ruguru ya Hôtel des Mille Collines.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Atlas Mara, Maurice K. Toroitich, yashimiye abifatanyije na banki mu birori byo gufungura ishami rishya, anashimangira ko ibyo banki ikora byose biri mu nyungu z’abaturage.

Yavuze ko ishami rishya rifite umwihariko wo gutanga serivisi z’imari mu buryo bugezweho ku buryo abakiliya bazaryifashisha mu gufungura konti, kureba amafaranga aziriho na raporo y’ibyazikoreweho, kohereza amafaranga n’ibindi.

Ati “Ishami tuberetse uyu munsi ni rishya ry’icyicaro gikuru dufite muri iyi nyubako yacu nshya. Niryo rikuru kandi rigezweho kuko nk’uko twabyerekanye ntidufite gusa aho abakiliya bakirira amafaranga ahubwo hari n’ahatangirwa serivisi z’imari mu buryo bugezweho.”

Muri iri shami rishya, BPR Atlas Mara yateganyije igice abakiliya bashaka gukoresha serivisi z’imari bifashishije ikoranabuhanga ariko badafite internet basangaho iPad bakazikoresha, bakaba bakitabaza abakozi ba banki mu gihe bakeneye ubufasha bwisumbuyeho.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Banki y’Abaturage, Prof Njuguna Ndung’u, yavuze ko gufungura ishami rishya ari ikimenyetso gitanga icyizere ko banki izakomeza gutanga serivisi z’imari mu gihe kirambye.

Uretse serivisi abakiliya bashobora kubona bakoresheje BPR Mobile Banking cyangwa ku mashami y’iki kigo cy’imari ari hirya no hino mu gihugu, kinafite abagihagarariye basaga 310 bashobora gufasha abakiliya kubona serivisi z’imari bitabagoye.

Kugeza ubu BPR Atlas Mara ikorera mu gihugu cyose aho ifite amashami 186. Mu 2018 yagaragazaga ko yabonye inyungu ingana na miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR n'abakiliya bafungura ku mugaragaro ishami rishya
BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga
Abakiliya bazajya bifashisha iPad mu kubona serivisi z'ikoranabunga
Umuyobozi ushinzwe Amashami n'ubucuruzi, Mugisha Shema Xavier
Umuyobozi Mukuru wa BPR, Maurice K. Toroitich, yavuze ko iyi banki ikomeje gukoresha ikoranabuhanga mu guha serivisi nziza abakiliya bayo
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi, Prof. Njuguna Ndung'u
Abakiliya basobanurirwa serivisi z'ikoranabuhanga za BPR
Rwiyemezamirimo Sina Gérard mu bitabiriye ibi birori
Abakiliya batekerejweho muri serivisi nshya bazajya bahabwa zinyuze mu ikoranabuhanga
Abagize inama y'ubutegetsi ya BPR bari bitabiriye ibirori byo gufungura ishami rishya
Abakiliya ba BPR batandukanye bitabiriye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages