Ibi byatangajwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga ibikorwa by’uyu mushinga ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu.
Umushinga wa Gendana Konti watangiye mu 2022, ukorerwa mu turere 19 tutari two mu mijyi, ukaba igamije kuziba icyuho cy’umubare muto w’abagore badakoresha serivisi z’imari.
Ubu muri utu turere uri kugenda usozwa abagore bahabwa icyemezo cy’uko bumvise serivisi z’imari kandi batangiye kuzikoresha.
Ubushakashatsi washingiyeho bwanagaragaje ko abagore bangana na 28%, ni ukuvuga abarenga miliyoni 1.16, batagerwagaho na serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa, ahanini bitewe n’ubumenyi buke mu by’imari.
Ni mu gihe nyamara ikoreshwa rya telefone mu Rwanda ryari rimaze kugera kuri 87% ariko abagore bakoreshaga serivisi zo kwishyurana kuri telefone bari bake ugereranyije n’abagabo.
Imibare y’umushinga igaragaza ko kugeza ubu abagore 355.237 bamaze guhugurwa muri twa turere wakorewemo kandi muri bo 85.828 bamaze kwinjizwa muri Mobile Money cyangwa gukanguza konti zabo.
Mu Karere ka Nyabihu, mu gihe cy’umwaka hahuguwe abagore 21.721 mu gihe 6.934 binjijwe bushya muri Mobile Money, harimo n’abafunguriwe konti zari zarasinziriye, kandi abahuguwe bazagenda bahugura abandi.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko bashimishwa n’uko muri Nyabihu bari bihaye intego yo guhugura abagore 7.500 ariko bakaba barayirengeje ndetse no ku rwego rw’igihugu bamaze kubarenza kuko bari baregennye abagore 150.000.
Yagaragaje ko uko umugore atera imbere muri serivisi z’imari ari ko atera intambwe mu iterambere.
Ati “Abagore 45% bafite telefone ngendanwa ni bo bonyine bakoresha Mobile Money kandi ni yo ntambwe ya mbere mu gukoresha serivisi z’imari mu ikoranabuhanga. Ubu twahisemo gukorera mu turere tutari utw’imijyi kuko ni ho hari ibibazo cyane kandi dushaka gukomereza no mu rubyiruka rwaho.
Niyonzima Julie Postella utuye mu Murenge wa Jenda yavuze ko abagore bahawe amahugugurwa, ubu bafite bahinduye imyumvire basigaye babika amafaranga mu buryo bujyanye n’igihe.
Ati “Ubu nk’ababa mu matsinda iyo babonye amafaranga bayashyira kuri konti ngendanwa ya telefone, bagira icyo nshaka kuyakoresha ntibibe ngombwa kujya gutonda umurongo kuri za SACCO. Mbere wasangaga abayabika nabi bakayapfisha ubusa cyangwa nk’uwagiye mu isoko akayabika ku gitenge ibisambo bikayamwiba.”
Mukamazimpaka Mediatrice utuye mu Murenge wa Karago yavuze ko gahunda ya Gendana Konti yamufashije kubika amafaranga neza none ubu asigaye agwira akavamo ikintu kigaragara.
Ati “Aya mahugurwa narayahawe na njye mpugura abandi ariko ndavuga ngo sinavuga ibyo na njye ntakora. Nari nsanzwe mfite konti muri SACCO isa n’idakora, ariko niha umuhigo wo gutangirira kwizigamira mpera ku 300.000 Frw nza kugera kuri miliyoni 2.5 bituma nguramo inka eshatu.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko nubwo umushinga urangiye bizeye ko ubumenyi abagore bakuyemo bugiye kubafasha kuzamuka binyuze mu gukoresha serivisi z’imari, bitume uruhare rwabo mu iterambere ry’iyi ntara rushobora kwihuta kuko imbogamizi yari ubumenyi buke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!