Byatangajwe ku wa 23 Ukuboza 2025, ubwo mu Karere ka Kirehe hatangizwaga gukangurira abagore kwishyurana bakoresheje telefone ngendanwa hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by’imari muri gahunda yiswe ‘Gendana konti’
BNR igaragaza ko abagore bakoresha telefone ngendanwa mu kwishyura ari 72%, abagabo bakaba 81%. Zimwe mu mpamvu basanze abagore batitabira kwishyura hakoreshejwe telefone ngendanwa cyane harimo ubumenyi buke mu gukoresha telefone ku bagore n’ibindi byinshi.
BNR yagaragaje ko abagore bamaze kwigishwa muri uyu mushinga ari 122.545, abashyizwe muri gahunda ya Mobile Money batari bayizi ni 32.353, bo mu turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Gisagara, Ruhango, Nyanza, Rulindo, Gakenke,Ngoma na Nyabihu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ukutajegajega kw’imari muri BNR, Nsengiyumva Bernard, yavuze ko bifuza ko abagore benshi bakoresha serivisi zo gubitsa no kubikuza bakoresheje telefone kuko basanzwe ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’umuryango.
Ati “ Turabizi neza ko umugore afite uruhare mu iterambere kandi ibikorwa by’umuryango ni we biheraho, bivuze ko akoresheje telefone muri serivisi z’imari cyane cyane guhererekanya amafaranga, kwiguriza akoresheje telefone, kwishyura Mituweli ari mu rugo, kugura amashanyarazi ari mu rugo bishobora kumworohereza kugera kuri byinshi bikanagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.’’
Nsengiyumva yavuze ko Leta yifuza ko abagore benshi bagera kuri serivisi z’imari bakoresheje telefone bikoroshya umwanya bibafata bajya kuri banki n’ibindi bikorwa baba bakeneye.
Yavuze ko kuba hari amafaranga abantu babakata ajyanye no kwishyura serivisi bidakwiriye kuba urwitwazo kuko bidahenze cyane ugereranyije n’uburyo iyo serivisi umuntu yakayibonye anyuze mu zindi nzira.
Mukaniyibizi Immaculée utuye mu Kagari ka Kankobwa mu Murenge wa Mpanga, yavuze ko asanzwe akoresha Mobile Money mu kubitsa no kubikuza, ko bimworohereza kubona serivisi zitandukanye.
Ati “Abandi bagore batari babyumva usanga ari ubumenyi buke cyangwa se telefone badafite, ubu rero tugiye kubigisha uko bakoresha Mobile Money tubereke ko byabafasha mu kuborohereza mu kubona serivisi.’’
Mujawimana Esperance utuye mu Kagari ka Gatarama mu Murenge wa Kigina, we yavuze ko hakiri abagore bagorwa no gukoresha serivisi z’imari cyangwa se Mobile Money, ko abenshi ari abagore bakuze bagorwa no kubika umubare w’ibanga mu mutwe.
Murereyimana Gloriose wo mu Murenge wa Mushikiri, yavuze ko kuba konti ye ihujwe na telefone bimufasha kudakora ingendo ndende ajya kubikuza amafaranga. Yavuze ko asanzwe akoresha telefone mu kwishyura ibintu bitandukanye ariko ko agiye kongera imbaraga mu kwigisha n’abandi baturanye.
Ati “Abatabyumva icya mbere ni ubukangurambaga bakabasha gukoresha iyo telefone ariko batagendanye amafaranga kuko haba harimo kwitera ibibazo byinshi, ubu rero tugiye kubikangurira abandi benshi hirya no hino mu cyaro.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko ‘Gendana Konte’ ari gahunda nziza biteze ko izagera ku bagore benshi cyane cyane abakunze kwizigamira mu bimina n’abandi bakora ubushabitsi.
Nzirabatinya yavuze hejuru ya 65% by’abatuye aka Karere ari igitsinagore ku buryo kubateza imbere ari uguteza imbere akarere muri rusange, yasabye kandi ibigo by’itumanaho kubafasha mu guha telefone abagore batazifite bakajya bishyura buhohoro buhoro.
BNR irifuza ko nibura abagore ibihumbi 15 bigishwa ibijyanye na serivisi zo gukoresha telefone ngendanwa mu kubitsa no kubikuza, aba bakazigisha abandi benshi bo muri aka Karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!