00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR imaze guhugura abagore barenga ibihumbi 122 ku mikoreshereze y’ibigo by’imari

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 December 2025 saa 11:50
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, igaragaza ko umushinga watangijwe ugamijwe gukangurira abagore gukoresha telefone ngendanwa muri serivisi z’imari wiswe ‘Gendana Konti’ umaze kugera ku bagore barenga ibihumbi 122 bo hirya no hino mu gihugu, abarenga ibihumbi 30 bakaba barafunguriwe serivisi za Mobile Money.

Byatangajwe ku wa 23 Ukuboza 2025, ubwo mu Karere ka Kirehe hatangizwaga gukangurira abagore kwishyurana bakoresheje telefone ngendanwa hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by’imari muri gahunda yiswe ‘Gendana konti’

BNR igaragaza ko abagore bakoresha telefone ngendanwa mu kwishyura ari 72%, abagabo bakaba 81%. Zimwe mu mpamvu basanze abagore batitabira kwishyura hakoreshejwe telefone ngendanwa cyane harimo ubumenyi buke mu gukoresha telefone ku bagore n’ibindi byinshi.

BNR yagaragaje ko abagore bamaze kwigishwa muri uyu mushinga ari 122.545, abashyizwe muri gahunda ya Mobile Money batari bayizi ni 32.353, bo mu turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Gisagara, Ruhango, Nyanza, Rulindo, Gakenke,Ngoma na Nyabihu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ukutajegajega kw’imari muri BNR, Nsengiyumva Bernard, yavuze ko bifuza ko abagore benshi bakoresha serivisi zo gubitsa no kubikuza bakoresheje telefone kuko basanzwe ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’umuryango.

Ati “ Turabizi neza ko umugore afite uruhare mu iterambere kandi ibikorwa by’umuryango ni we biheraho, bivuze ko akoresheje telefone muri serivisi z’imari cyane cyane guhererekanya amafaranga, kwiguriza akoresheje telefone, kwishyura Mituweli ari mu rugo, kugura amashanyarazi ari mu rugo bishobora kumworohereza kugera kuri byinshi bikanagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.’’

Nsengiyumva yavuze ko Leta yifuza ko abagore benshi bagera kuri serivisi z’imari bakoresheje telefone bikoroshya umwanya bibafata bajya kuri banki n’ibindi bikorwa baba bakeneye.

Yavuze ko kuba hari amafaranga abantu babakata ajyanye no kwishyura serivisi bidakwiriye kuba urwitwazo kuko bidahenze cyane ugereranyije n’uburyo iyo serivisi umuntu yakayibonye anyuze mu zindi nzira.

Mukaniyibizi Immaculée utuye mu Kagari ka Kankobwa mu Murenge wa Mpanga, yavuze ko asanzwe akoresha Mobile Money mu kubitsa no kubikuza, ko bimworohereza kubona serivisi zitandukanye.

Ati “Abandi bagore batari babyumva usanga ari ubumenyi buke cyangwa se telefone badafite, ubu rero tugiye kubigisha uko bakoresha Mobile Money tubereke ko byabafasha mu kuborohereza mu kubona serivisi.’’

Mujawimana Esperance utuye mu Kagari ka Gatarama mu Murenge wa Kigina, we yavuze ko hakiri abagore bagorwa no gukoresha serivisi z’imari cyangwa se Mobile Money, ko abenshi ari abagore bakuze bagorwa no kubika umubare w’ibanga mu mutwe.

Murereyimana Gloriose wo mu Murenge wa Mushikiri, yavuze ko kuba konti ye ihujwe na telefone bimufasha kudakora ingendo ndende ajya kubikuza amafaranga. Yavuze ko asanzwe akoresha telefone mu kwishyura ibintu bitandukanye ariko ko agiye kongera imbaraga mu kwigisha n’abandi baturanye.

Ati “Abatabyumva icya mbere ni ubukangurambaga bakabasha gukoresha iyo telefone ariko batagendanye amafaranga kuko haba harimo kwitera ibibazo byinshi, ubu rero tugiye kubikangurira abandi benshi hirya no hino mu cyaro.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko ‘Gendana Konte’ ari gahunda nziza biteze ko izagera ku bagore benshi cyane cyane abakunze kwizigamira mu bimina n’abandi bakora ubushabitsi.

Nzirabatinya yavuze hejuru ya 65% by’abatuye aka Karere ari igitsinagore ku buryo kubateza imbere ari uguteza imbere akarere muri rusange, yasabye kandi ibigo by’itumanaho kubafasha mu guha telefone abagore batazifite bakajya bishyura buhohoro buhoro.

BNR irifuza ko nibura abagore ibihumbi 15 bigishwa ibijyanye na serivisi zo gukoresha telefone ngendanwa mu kubitsa no kubikuza, aba bakazigisha abandi benshi bo muri aka Karere.

Ndayishimiye Richard asobanura impamvu BNR yahisemo guhugura abagore muri gahunda ya Gendana Konti
Ab'i Kirehe bahuguwe ku gukoresha serivisi z'imari
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yashishikarije ibigo by'itumanaho korohereza abagore kubona telefone bakajya bishyura make
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutagegajega bw'Imari muri BNR, Nsengiyumva Bernard, yavuze ko abagore barenga ibihumbi 122 bamaze guhugurwa ku gukoresha ibigo by'imari
Akanyamuneza kari kose ku bagore ba Kirehe biteguye kujya kwigisha bagenzi babo uburyo bakoresha telefone muri serivisi z'imari
BNR irifuza ko abagore ibihumbi 15 bo mu Karere ka Kirehe bazahugurwa mu bigendanye na gahunda ya Gendana Konti
Abagore bo mu Karere ka Kirehe batanze ibitekerezo by'uburyo bagenzi babo bagerwaho na serivisi z'imari mu buryo bworoshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages