00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Insurance yahaye abafite ubumuga b’i Musanze ibikoresho by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 January 2024 saa 01:33
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubwishingizi cya Banki ya Kigali, BK Insurance cyashikirije koperative y’abafite ubumuga yitwa Dukomezubuzima Mudende, ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa eshatu, imashini icapa impapuro n’ibikoresho bifasha kubona internet byoroshye.

Ni inkunga iki kigo cyatanze ubwo cyari mu bikorwa byo gusura abakiliya bacyo barimo na Dukomezubuzima Mudende ikora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ubuhinzi.

Iyi koperative yatangiye ifite abanyamuryango batarenze 50, ariko kuri ubu bamaze kugera kuri 300.

Kuri iyi nshuro ifite ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi by’umwihariko ubw’ibirayi, ubudozi, gutubura imbuto, kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona kutumva, ubw’ingingo n’ubundi n’ibindi.

Umuyobozi wa BK Insurance, Alex Bahizi yavuze ko barebye ibyo bikorwa byose iyi koperative ifite, ndetse n’igenamigambi ryayo y’igihe kirekire, bakiyemeza kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo abayigize bakomeze kubera icyitegererezo abandi bacyitinya.

Uyu muyobozi yavuze ko ingorane za mbere abagize iyi koperative bari bagejeje kuri iki kigo, zarimo ko nta bikoresho by’ikoranabuhanga bafite, bakabura uko babika amakuru yabo neza, kuyabonera igihe, kubahuza n’isoko ndetse n’abandi bakora nk’ibyo bakora nk’ibindi.

Ati “Twasanze tugomba kubashakira mudasobwa n’ibijyana na zo byose kugira ngo bakore ibikorwa byabo neza. Mu by’ukuri twabahuje n’Isi ugereranyije n’icyo murandasi ikora. Bazajya bamenya buri kimwe cyose kigezweho mu bikorwa byabo.”

Bahizi yerekanye ko kubaha inkunga bitarangiriye aho ahubwo iki kigo kizakomeza gukorana na bo bijyanye n’uko basanzwe ari abakiliya bacyo ku buryo baramutse bagize igihombo babagoboka, ndetse bemeranyije ko bazajya bakizanira abashinganisha ibyabo, iki kigo kikabaha komisiyo.

Kugeza ubu iyi koperative ibarirwa umutungo wa miliyoni 100 Frw, ikaba umunyamuryango w’Ikigo gitubura imbuto ku rwego rw’igihugu cya SPF, ikagira imirima itandukanye aho umuto muri yo iyo weze neza usarurwamo toni icyenda z’ibirayi.

Umuyobozi wa Koperative Dukomezubuzima Mudende, Sinzabaheza Jean Damascene, yavuze ko mbere bandikaga ku mpapuro gusa, amakuru amwe akazimira andi akabikwa nabi, ariko ngo ubu kirakemutse.

Ati “Hakemutse byinshi birimo ibijyanye n’icungamutungo, kubonera amakuru ku gihe, kubika amakuru yacu neza, kumenya ibigezweho mu buhinzi n’ibindi byinshi byiza ikoranabuhanga rizana. Ubu tugiye kurushaho gukora kinyamwuga.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko nubwo hari imbogamizi kuri bamwe mu banyamuryango badasobanukiwe neza n’ikoranabuhanga, uyu ari umwanya mwiza wo kuryiga, bakabyaza umusaruro inkunga bahawe.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umushinga ugamije guteza imbere urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga wa Hanga Akazi, Dr Antoine Manzi yijeje abanyamuryango ba Koperative Dukomezubuzima Mudende amahugurwa kuri mudasobwa mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo babyaze inkunga bahawe umusaruro.

BK Insurance yishingira ibihingwa birenga bitanu, birimo umuceri, ibigori, ibishyimbo, imyumbati n’ibirayi hakaziyongeramo n’ibindi.

Bishingira kandi amatungo nk’inka, ingurube, inkoko ndetse hagiye kwiyongeraho amafi n’inkwavu.

BK Insurance ni kimwe mu bigo bitanu bigize BK Group. Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere izaba ifite abahuza mu bwishingizi 14410 bageza gahunda z’ubwishingizi ku bahinzi.

Umuyobozi wa Koperative Dukomezubuzima Mudende, Sinzabaheza Jean Damascene (hagati) ubwo yari muri umwe mu mirima yabo uhinzemo ibirayi
Umuyobozi wa BK Insurance, Alex Bahizi ubwo yasobanurirwaga bimwe mu bibazo bibangamiye iyi koperative
Ubusanzwe bakoreshaga uburyo gakondo bwo kubika amakuru
Koperative Dukomezubuzima Mudende ifite n'ibikorwa by'ubudozi
Koperative Dukomezubuzima Mudende ifite n'ibikorwa byo gutubura imbuto z'ibirayi
Koperative Dukomezubuzima Mudende ifite imirima myinshi y'ibirayi aho umuto ushobora kweramo toni icyenda
BK Insurance yashyikirije mudasobwa abagize koperative Dukomezubuzima Mudende
Ibikorwa by'iyi koperative byiganjemo ubuhinzi bw'ibirayi
Abayobozi batandukanye basuye aho iyi koperative ituburira imbuto
Abanyamuryango b'iyi koperative bishimiye mudasobwa bahawe, berekana ko nabo bahawe ikaze mu Isi y'ikoranabuhanga
Umuyobozi wa BK Insurance, Alex Bahizi yijeje abanyamuryango ba Koperative Dukomezubuzima Mudende imikoraniye yisumbuye ku nkunga yabahaye

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages