Ni icyemezo gihabwa ibigo bikora mu ngeri zitandukanye, icyo BK yabonye ni icyo mu rwego rw’amabanki kikaba gihamya ko ifite ubushobozi bwo kurinda amakuru y’abakiliya bayo ibitero by’ikoranabuhanga.
Ni icyemezo gifite nimero ISO 27001: 2013 gitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ubuziranenge (ISO).
BK ivuga ko mu makuru arindwa, harimo imyirondoro y’abakiliya, amakuru ya konti zabo, amakuru y’inguzanyo ndetse n’andi makuru yose akoreshwa n’ubuyobozi bukuru bwa BK.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko iki cyemezo bagihawe kubera imbaraga iki kigo cyakoresheje mu kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukoreshwa ikoranabuhanga.
Yavuze ko kukigira bizatuma BK igirirwa icyizere, bityo abayigana biyongere kuko umutekano w’amakuru n’amafaranga yabo ucunzwe neza.
Yagize ati “Iki cyemezo ni igihamya cy’ubushake dufite bwo kwita ku bakiliya bacu no kubaha serivise zibanogeye. Twiyemeje gukomeza gukora cyane kugira ngo turinde amakuru y’abakiliya bacu, tuzarushaho kandi gushyira imbaraga nyinshi mu gufasha ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo abakiliya bacu barusheho kutwizera no gukorana natwe”.
Iki cyemezo kimara imyaka itatu, ariko isuzuma rikorwa buri mwaka mu rwego rwo kugenzura ko ingamba zo gucungira umutekano ibikorwa bya banki zitacogoye, iyo bigenze bityo, uwagihawe aracyamburwa.
Kugira ngo ikigo gihabwe icyemezo nk’iki, hagenzurwa amakuru yacyo yose arimo n’uburyo ibigo bicungira umutekano amakuru yabyo ndetse n’uburyo amakuru ahererekanywa muri banki, hirindwa ko yagera ku bo atagenewe.
Dr Karusisi yavuze ko BK izakomeza guharanira gutanga serivise nziza, asaba abakiliya ko “bakomeza bakatugirira icyizere, amakuru tubafiteho aracunzwe neza, nta muntu utayafiteho uburenganzira wayageraho, bakomeze batugane tubahindurire ubuzima nk’uko twabyiyemeje”.
Yongeyeho ko iki cyemezo ari urugendo rutangiye, aho BK yifuza ko ibigo byose biyishamikiyeho bigomba kugira icyemezo cy’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo ‘kurushaho kunoza serivise zacu’.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ikoranabuhanga, RISA, Innocent Muhizi, yavuze ko iki cyemezo cyerekana iterambere igihugu kimaze kugeraho mu kwimakaza ikoranabuhanga, asaba ibindi bigo binini kurushaho gukora neza mu rwego rwo kubona ibyemezo nk’ibi.
Yagize ati “Turashishikariza ibigo kugira ibyemezo nk’ibi kuko bituma ikigo kirinda, kigashyiraho ingamba zihamye zo gucunga neza amakuru y’abakiliya bafite ndetse na serivisi batanga”.
Yongeyeho ko BK “ikwiriye gukomereza muri uwo mucyo, aho gusubira inyuma bagakomeza kuvugurura imikorere kugira ngo barusheho gukora neza no gucunga umutekano w’amakuru bafite”.
Ikibazo cy’ibyaha byifashisha ikorabuhanga bigamije kwiba amakuru n’amafaranga kimaze gutera inkeke muri rusange. Nk’umwaka ushize wonyine, ibikorwa bifite agaciro ka miliyari zirenga $600 byagabweho ibitero, ku buryo ibigo by’imari bigirwa inama zo gufata ingamba zikarishye zijyanye no kwirinda.
Usibye BK, Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, nayo yari iherutse guhabwa icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge muri 2017.
Ikoranabuhanga ryakomeje kongerwa mu bikorwa by’imari mu Rwanda, mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kubona serivise z’imari. Ibi bikorwa byarushijeho kwiyongera mu bihe bya Coronavirus, aho agera kuri miliyari 40 Frw yahererekanyijwe kuva muri Mutarama kugera Mata uyu mwaka.
Iyi ni inyongera ya 450% ugereranyije na miliyari 7.2 Frw z’umwaka ushize igihe nk’icyo.
BK ni banki ihagaze neza kuko urwunguko rwayo nyuma y’umusoro mu mwaka ushize, rwari miliyari 37.3 Frw, inyongera ya 36.3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Mu mwaka ushize kandi, BK ni cyo kigo nyarwanda cya mbere cyujuje agaciro rusange ka miliyari igihumbi z’amanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!