00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda yijeje ibiganiro kuri gahunda ya AGOA

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 7 April 2018 saa 10:55
Yasuwe :

Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yavuze ko agiye kugira uruhare mu biganiro ku kibazo kijyanye na gahunda ihuza iki gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara “African Growth and Opportunity Act (AGOA) u Rwanda ruheruka guhagarikwamo.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Perezida Donald Trump yatangaje ko nyuma y’iminsi 60 azahagarika by’agateganyo inyungu zirimo kugabanyirizwa imisoro n’izindi ziteganywa na AGOA kuko u Rwanda rwahagaritse imyenda n’inkweto za Caguwa zituruka mu bihugu birimo na Amerika.

Ku wa 3 Mata 2018, u Rwanda rwatangaje ko umwanzuro Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe wo kuruvana muri AGOA uri mu bubasha bwayo kuko ayo mahirwe anashyirwaho byabaye ubushake bw’igihugu kimwe.

Peter H. Vrooman, washyikirije Perezida Kagame impapuro zo guhagararira Amerika mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, yavuze ko kimwe mu byo ashyize imbere harimo no kuzagira uruhare mu biganiro ku bijyanye na AGOA.

Yagize ati “ Buri gihugu kigira amahitamo yacyo ku bijyanye no gukora ubucuruzi. Ndi mushya muri iki kibazo ariko nzagerageza guhura n’abaminisitiri bakora muri urwo rwego umunsi ku munsi.”

Kuri Ambasaderi Vrooman, icyemezo cy’u Rwanda cyo gukumira imyenda yambawe gishingiye ku muco, bitandukanye no muri Amerika aho iyambawe icuruzwa nk’ibindi.

Ati “ Muri Amerika, imyenda yambawe ni kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi ariko iki gihugu gifite umuco wacyo.”

Yongeyeho ko mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, bemeranyijwe ko AGOA ari igice gito mu bigize ubucuruzi ibyo bihugu byombi bigirana.

Yagize ati “ Iki ni kimwe mu bigize ubucuruzi bwacu, gusa turi kureba uko twateza imbere n’izindi nzego kugira ngo habeho gukorana mu buryo bwimbitse hagati y’inzego z’abikorera ku mpande zombi.”

Kuva mu 2000 AGOA yashyirwaho, ibicuruza bw’ubwoko bugera ku 6000 bumaze kugera ku isoko ry’iki gihugu biturutse mu bihugu 30 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara birimo n’u Rwanda, muri byo ibijyanye n’imyenda byihariye 90% by’ibyoherezwa hanze byose.

Muri Gashyantare 2016, Abakuru b’ibihugu batanu bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bemeranyije ko mu 2019 nta myenda yambawe ituruka hanze izaba icyinjira muri ibyo bihugu.

Inkuru ya KTPress ivuga ko Ambasaderi Vrooman yatangaje ko guverinoma ye yashimiye u Rwanda ku ruhare rugira mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi, yizeza ko Amerika izakomeza gutanga inkunga mu rwego rw’umutekano.

Yavuze kandi ko mu gihe afite mu Rwanda azita cyane ku kongerera urubyiruko ubushobozi no gukora ku buryo habaho imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Vrooman asimbuye Erica Barks Ruggles washoje imirimo ye nka ambasaderi wa Amerika mu Rwanda.

Uyu mugabo washyizwe kuri uyu mwaka tariki 26 Ukwakira 2017 yemezwa na sena muri Gashyantare uyu mwaka, akaba yarabaye imyaka myinshi muri Afurika, aho yakoze muri Ambasade ya Amerika muri Ethiopia ndetse akorera no mu bindi bihugu birimo Somalia, Djibouti na Algeria.

Ambasaderi Peter H. Vrooman yatangaje ko azagirana ibiganiro na Minisiteri zirebwa na gahunda ya AGOA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages