00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe y’ishoramari mu Rwanda n’inama kuri diaspora: Ikiganiro na Manzi washinze Manzi Finance Ltd

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 August 2024 saa 07:38
Yasuwe :

Umunyarwanda Manzi Aloys utuye mu Bwongereza amaze imyaka ibiri ashinze ikigo cy’imari cyitwa Manzi Finance Ltd mu Rwanda. Mbere y’uko agishinga, yari asanzwe akora ibikorwa bitandukanye mu gihugu akomokamo birimo iby’ubugiraneza ndetse n’ishoramari, yifatanyije n’Abanyarwanda bagenzi be baba mu mahanga (diaspora nyarwanda).

Mu kiganiro na IGIHE, Manzi yagaragaje urugendo rwe rw’ishoramari mu Rwanda, aho ageze uyu munsi ndetse n’icyerekezo afite.

IGIHE: Kuki washinze Manzi Finance?

Manzi Aloys: Nigeze gushaka gufungura umushinga nyura mu mabanki asanzwe, anyemerera kumfasha, ariko ugeze kure barampakanira kandi si njye njyenyine, hari n’abandi bikunze kubaho. Nararebye mbona hari ikintu kibura muri serivisi z’imari mu Rwanda; mu gufata ibyemezo zikunda gutinda, zikeneye kwivugurura. Icyiza ni uko twatanga serivisi zihuse, waba ufite umushinga ushaka gushyira mu bikorwa tukakubwira uko tubibona, twasanga bidashoboka tukagusubiza vuba ukagana ibindi bigo.

Ikindi, twasanze ba rwiyemezamirimo bato bakunze kugorwa no kubona inguzanyo. Nanjye nabaye rwiyemezamirimo, ubwo ingorane nahuye na zo ndazizi, ndi gutanga ibisubizo byazo kandi abatugana bishimira serivisi zacu. Turi no kurushaho kuzinoza kugira ngo buri wese azisangemo.

Kuki wahisemo gushora imari mu Rwanda?

Kugira imishinga mu Rwanda nabitangiye mu 2014, nshinga umuryango Manzi Foundation ufasha abatishoboye hagamijwe kurwanya ubukene. Mu kurwanya ubukene hari igihe biba ngombwa ko ufasha abantu kugira ngo bazabashe kwifasha. Biba ngombwa ko nkora ibikorwa bitanga akazi bituma u Rwanda rutera imbere.

Kugenda ukaba hanze y’igihugu, ukibagirwa iwanyu uba wibeshye kuko utazi iyo ava ntanazi aho yerekeza. Nkunda u Rwanda kandi nifuza ko rwaba mu bihugu bikomeye ku Isi kandi nta kundi byagenda uretse kuba abana by’Abanyarwanda bakwiye gufata iya mbere bakarwubaka. Ni ibyo byatumye ngira ibikorwa mu Rwanda.

Ubu Manzi Finance igeze he mu myaka irenga ibiri imaze?

Ibikorwa bya Manzi Finance biri gutera imbere mu buryo bushimishije. Tugitangira twatse ibya ngombwa kugira ngo tube ikigo cyemewe, mu minsi ishize hamaze kubaho igenzura rya Banki Nkuru y’Igihugu, baduhaye uburenganzira bwo gukora nk’ikigo cy’imari cyemewe.

Ubu ntitukiri mu igerageza. Twatangiye gufasha abacuruzi cyane ba rwiyemezamirimo n’abandi benshi batugana. Dufite ingamba zo kugira ngo twagure ibikorwa byacu, tubigeze no ku bandi Banyarwanda bari muri diaspora. Ni rwo rwego tugiye kujyaho.

Manzi Finance ifite uwuhe mwihariko?

Manzi Finance itanga inguzanyo ku bashaka kubaka, ku bashaka kugura ibibanza n’abacuruzi bakeneye kwagura ibyo bakora. Abo tubashakira amafaranga mu buryo bwihuse ugereranyijje n’ibindi bigo by’imari mu Rwanda. Ni wo mwihariko dufite. Ibyo dutanga tubitanga mu buryo bwihuse, n’iyo dusanze dosiye y’umuntu itameze neza tumuhakanira mu buryo bwihuse.

Ni iyihe mishinga yindi y’ishoramari muteganya?

Ubu dushaka kubaka amazu y’abantu baba muri diaspora, twanafunguye ikigo cyitwa ‘Black Rock Construction’ kizabikora. Ni amazu azaba ajyanye n’ibyo abo muri diaspora bakunze gukenera. Mu cyiciro cya mbere tuzayubaka i Kanombe mu Busanza, aho tuzubaka amazu meza ageretse kabiri kandi si ukubaka gusa, ni no guha serivisi umuntu ukoze ishoramari mu Rwanda atahaba. Tuzanakurikirana kugira ngo izo nzu nizuzura tuzishakire abakiriya, nyirayo nagira n’ikibazo abe afite abantu yabaza.

Dufite n’urundi ruganda rukora kawunga i Kayonza, rugemurira ibigo by’amashuri ariko turateganya no kuyizana ku isoko abantu bakayibona i Kigali, mu ntara no hanze y’igihugu. Twabonye icya ngombwa cy’ubuziranenge cya ‘S Mark’, turimo turatera imbere.

Ni ubuhe butumwa waha abandi Banyarwanda baba mu mahanga?

Natinyura bagenzi banjye baba hanze n’abandi Banyarwanda bashaka gushora imari mu Rwanda ko batinze kuko igihugu kiratekanye kandi nta muntu washora imari ye atizeye umutekano. Igihugu kimeze neza kandi Abanyarwanda bafite icyizere cy’aho tugana kandi ntibyakorwa n’umuntu umwe ahubwo bisaba buri wese ngo aze atange umusanzu.

Ni yo mpamvu nge n’abandi dufatanya twiyemeje gukomeza kwagura ishoramari kuko harimo n’inyungu kandi uba uhaye abandi akazi u Rwanda rugatera imbere. Mu Rwanda hari umutekano kandi hari ibintu byose bikenewe byatuma ushora imari ukunguka.

Ku bindi bisobanuro wareba hano: https://manzifinance.com/contact-us

Manzi Aloys yashinze Ikigo cy’imari kitwa Manzi Finance Ltd mu Rwanda
Manzi yasobanuye ibikorwa afite mu Rwanda, cyane cyane iby'ishoramari
Hagari ni Mugabo Ignatius, Manzi Aloys n’umunyamakuru wa IGIHE, ubwo basiraga inzu Manzi Finance ikoreramo
Itsinda rigize bamwe mu bakozi ba Manzi Finance Ltd
Manzi Finance ifite umwihariko wo gutanga serivisi zihuse
Abakozi ba Manzi Finance Ltd bari mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .