00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AIF ikomeje kwesa imihigo, yatangiye gushaka uko 100% by’umusaruro ikoresha waboneka mu Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 Mutarama 2019 saa 10:22
Yasuwe :

Uruganda Africa Improved Foods (AIF) rukora ifu izwi nka ‘Nootri’, ruherutse kwegukana igihembo cy’umushoramari wohereje ibintu byinshi mu mahanga mu 2018 cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, rwashyize imbaraga nyinshi mu gushaka uko 100% by’umusaruro rutunganya waboneka mu gihugu.

Igihembo cy’umushoramari wohereje ibintu byinshi mu mahanga ni kimwe mu bihabwa abashoramari babaye indashyikirwa bizwi nka ‘Business Excellence Awards’. Mu 2017 AIF yari yegukanye igihembo nyamukuru nk’umushoramari w’umwaka.

Cyaje nyuma y’iminsi mike AIF ishyizwe ku rutonde rw’ibigo bikomeje kwihuta no gutanga icyizere muri Afurika, rwakozwe n’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Londres mu Bwongereza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa AIF mu Rwanda, Prosper Ndayiragije, yatangaje ko mu mpamvu batekereza ko zatumye RDB ibahemba ari uko mu 2018 bohereje mu mahanga igice kinini cy’ifu yakozwe muri uriya mwaka.

Ati “80% by’ibyo twakoze mu 2018 twabyohereje mu mahanga, ni ukuvuga ko twohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 30 z’amadolari”.

AIF ikora ifu irimo ‘Nootri Toto’ igenewe abana bafite amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, ‘Nootri Mama’ y’abagore batwite n’abonsa na ‘Nootri Family’ iherutse gushyirwa hanze ikaba itekwamo igikoma kigenewe umuryango wose.

Hari kandi na ‘Shisha Kibondo’ ihabwa abatishoboye binyuze mu nkunga ya Guverinoma ndetse n’indi ikorerwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mirire, PAM, baha impunzi.

Ndayiragije avuga ko nubwo intego yabo ari uguteza imbere imirire myiza mu Rwanda, bagihura n’imbogamizi yo kuba umusaruro batunganya nk’ibigori bawukura mu mahanga, ariko bari gushyira imbaraga mu kureba ko iki kibazo cyakemuka.

Ati “Dukomeje gushyira imbaraga mu kureba ko twagabanya ikiguzi kigenda mu gukura umusaruro hanze. Twatangiye gushyira imbaraga mu gukorana n’abahinzi b’ibigori kugira ngo bongere umusaruro kandi uze ufite ubuhehere bwiza ku buryo mu myaka mike 100% by’ibigori dukoresha bizaba biboneka mu Rwanda”.

AIF inamaze igihe kitari gito ihinduye uburyo ifungamo ifu ikora mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cyazo, iranateganya gushyira hanze ubwoko bushya butandukanye bw’ifu kugira ngo ikomeze ihangane n’ikibazo cy’imirire mibi by’umwihariko ibirebana no kugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ndayiragije avuga ko mu rugamba rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda inganda zikwiye gushyira imbaraga mu bituma abantu bizera ibikorerwa mu gihugu kurusha ibivuye hanze.

Uruganda AIF rwashinzwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ibigo by’imari birimo Icy’Abaholandi cyita ku Buzima (Royal DSM), Banki y’Iterambere y’Abaholandi (FMO), Ikigega Nterankunga cy’Abongereza (DFID) n’Ishami rya Banki y’Isi ryita ku Ishoramari, IFC.

Umuyobozi Mukuru wa AIF, Ndayiragije Proseper yakira igihembo cy'umushoramari wohereje ibintu byinshi mu mahanga mu bihembo bya Business Excellence Awards bitangwa na RDB
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera, PSF, Robert Bapfakulera ashyikiriza Ndayiragije wa AIF igihembo cy'uwohereje ibintu byinshi mu mahanga
Umuyobozi wa AIF, Prosper Ndayirangije, avuga ko ibihembo bahabwa bituma barushaho gukora cyane
AIF yatangiye gukorana n'abahinzi b'ibigori kugira ngo bongere umusaruro
Uruganda AIF rwamenyekanye kubera ifu ya 'Nootri' yuje intungamubiri
Umwaka ushize AIF yari yegukanye igihembo cy'umushoramari w'umwaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .