Ni ubwa mbere iri faranga rigize agaciro kangana gutya kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka ryari munsi 70.000$.
Iri zamuka ryatumye agaciro k’amafaranga abitse muri Bitcoin kangana na miliyari ibihumbi 2,4 z’amadolarki ya Amerika, ibintu bituma Bitcoin ifite agaciro gakomeye kurusha bimwe mu bigo bikomeye ku Isi nka Amazon.
Mu byumweru bitatu bishize gusa, Bitcoin yazamutse mu gaciro ku kigero kiri hejuru ya 35%. Abasesenguzi bavuga ko ikomeje kwitabirwa nk’uburyo bushya bwo kubika amafaranga ntate agaciro, nk’uko byakorwaga kuri zahabu mu bihe byashize.
Ibi biba cyane mu gihe abantu badafitiye icyizere amabanki kuko baba bumva ko bashobora guhomba amafaranga yabo mu gihe kizaza.
Ugereranyije, ubu amagarama 28 ya zahabu ari kugura hafi 2.400$. Uyu mwaka Zahabu yazamutseho 6%, mu gihe Bitcoin yo imaze kugera ku inshuro ebyiri z’agaciro yari ifite mu ntangiriro z’umwaka.
Nubwo bimeze bityo, abahanga mu by’ubukungu bagira inama abantu ko Bitcoin ishobora kugwa vuba kubera impinduka z’isoko. Mu mwaka ushize, yari yaguye igera munsi ya 20.000$ kubera ibibazo byabaye ku bigo bicuruza amafaranga ya “crypto.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!