00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyekongo banyomoje ubujura bw’amabuye y’agaciro bwatwererewe u Rwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 7 January 2015 saa 10:07
Yasuwe :

Itsinda ry’Abayobozi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasuye ibirombe bitandukanye by’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuva kabiri tariki 6 Mutarama 2015, rirahakana amakuru yakunze gutangazwa ko u Rwanda rwibye amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri tsinda ry’abayobozi 11 rigizwe n’abayobozi ba sosiyete sivile n’imiryango iyigize, batangiye basura ikirombe cya Gifurwe mu karere ka Burera hacukurwa na sosiyete ya (…)

Itsinda ry’Abayobozi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasuye ibirombe bitandukanye by’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuva kabiri tariki 6 Mutarama 2015, rirahakana amakuru yakunze gutangazwa ko u Rwanda rwibye amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tsinda ry’abayobozi 11 rigizwe n’abayobozi ba sosiyete sivile n’imiryango iyigize, batangiye basura ikirombe cya Gifurwe mu karere ka Burera hacukurwa na sosiyete ya Wolfram and Mining Processing.

Umuyobozi w’iryo tsinda akaba n’umuyobozi w’umuryango GENADEP ishinzwe gufasha abaturage kugera ku majyambere arambye no kugira uruhare mu bibakorerwa, Cyprien Biringingwa Mugabo, yavuze ko bageze mu Rwanda biboneye ukuri ku mabuye ahacukurwa, bafite n’icyo babwira amahanga.

Yagize ati “Si ubwa mbere nsuye ibirombe byo mu Rwanda, ni inshuro ya kabiri, nasabye bagenzi banjye ngo bamfashe dusure ibi birombe twe kongera kuvuga amagambo adakwiye ashingiye ku binyoma.”

Yakomeje avuga ko RDC igomba gukora ibishoboka ikarinda ibirombe byayo aho gushinja u Rwanda.

Yasoje agira ati “ Intambwe yatewe nta mpamvu yo kongera gutera icyuma mu gisebe mu gihe cyamaze kuma.”

Berekwa munsi y'ubutaka ahacukurwa amabuye

Mugenzi we Seremi- Chibashimba, Visi-Perezida wa koperative COMICA icukura amabuye ahitwa I Kalimbi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nawe yemeza ko yasanze gushinja u Rwanda gucukura amabuye y’agaciro muri Congo ari ikinyoma.

Yagize ati “ Ni ibinyoma byambaye ubusa, ntacyo bivuze, niba hari abakibivuga, tuzaba abahamya.”

Yakomeje avuga ko yabonye hacukurwa amabuye menshi kandi mu buryo bwa kinyamwuga ku buryo bishobotse abacukura Gifurwe bazajya kwigisha ab’iwabo.

Mugabo uyoboye itsinda, iburyo

Umunyamabanga w’Urugaga rw’Abacukuzi mu Rwanda, Mukakarisa Marie Louise, yavuze ko kuba hari abaza kwigira ku Rwanda aho rugeze runoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari n’igihe cyiza cyo kwirebera uburyo u Rwanda rwagiye rubeshyerwa ko rwibye aya mabuye ya Congo.

Mukakarisa avuga ko n’abo bashyitsi nabo bakunze kugenda berekana ko u Rwanda rufite ibirombe byinshi ku buryo rutigeze rwiba amabuye ya Congo.Yavuze ko mu Rwanda hari abacukuzi basaga 400 kandi ko leta ikomeje kubashyigikira.

Uru rugendo rurakomereza mu ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa gatatu. Sosiyete yasuwe icukura ibiro birenze 500 bya Wolfram ku munsi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages