U Rwanda rwaje kuri uyu mwanya mu 2023 hadashingiwe ku ngano y’ibirayi rweza n’ibyo rushobora kuba rwatumiza hanze, ahubwo hashingiwe ku birayi umuturage abarirwa kuba yarariye.
Belarus iza ku mwanya wa mbere umuturage wayo abarirwa ibilo 160 by’ibirayi ku mwaka.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibirayi kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, abakora mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi n’abahinzi nabyo basabwe kunoza ibyo bakora kugira ngo bongere umusaruro kuko ntaho bari bageza ngo bahaze isoko ry’Igihugu n’Isi.
Uhagarariye ikigo Mpuzamahanga kita ku binyabijumba, CIP,mu Rwanda, Dr. Dinah Borus, yasabye abafite aho bahurira n’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi ndetse n’abahinzi kongera imbaraga mu byo bakora ndetse bakabikora kinyamwuga kugira ngo babashe guhaza isoko.
Yagize ati "Uyu munsi twicaye hano kubera ibirayi kuko bifatiye runini mu mirire y’abatuye Isi aho nibura miliyari imwe muri miliyari 8 ziyituye babirya. U Rwanda ruri ku mwana wa kabiri ku Isi mu kurya ibirayi byinshi.”
Akomeza agira ati "Ni ibintu byo kwishimira, ariko bisaba gukora cyane no guhinga kinyamwuga kuko ababikenera baracyari benshi ugereranyije n’umusaruro uboneka. Kwita ku muto nziza no guhinga neza mukabyitaho nibyo bizakemura iki kibazo."
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa, yasabye abahinzi kwita ku mbuto bahinga bakava mu buryo bwa gakondo bwo guhinga imbuto zashaje ahubwo bakegera aho zituburirwa bagahabwa izigezweho zitanga umusaruro.
Ibirayi bigira uruhare runini mu kugabanya inzara, bitanga amafaranga kandi byongera ubukungu kuko kuri ubu byiza mu biribwa bine bikunzwe cyane ku Isi no mu Rwanda, nyuma y’umuceri, ibigori n’ingano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!