Uburyo bwo kwishyura ikintu runaka mu byiciro bufasha abantu kwigondera ibintu bitandukanye. Biba akarusho mu bucuruzi kuko bifasha abantu bafite ubushake n’ubushobozi bwo gukora, ariko bakabura amikoro yo gutangira.
Akenshi iyo bavuze kwishyura igicuruzwa mu byiciro mu Rwanda, benshi bahita babihuza na telefone kuko ari zo zamamaye cyane muri ubwo buryo.
Watu Credit Rwanda ni ikigo kimaze imyaka ine mu Rwanda, gitanga moto zishyurwa mu byiciro.
Umuyobozi wa Watu Credit mu Rwanda, Kinuma Emile, yabwiye IGIHE ko iki kigo gitanga serivisi z’imari, by’umwihariko mu buryo bwo kwishingira abantu bashaka kubona ibikoresho byabafasha gukora.
Ni ikigo kimaze imyaka 10 gikorera muri Kenya, ari na ho gikomoka. Gikorera no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Mexique, Brésil no mu Rwanda, aho cyatangiye gukorera mu 2022.
Kuva muri uwo mwaka, cyatangiye gufasha Abanyarwanda bifuza kugura moto z’amashanyarazi ariko badafite amafaranga yose asabwa ngo bazigure, bakajya bazishyura buhoro buhoro.
Kinuma yagize ati “Dukorana n’ibigo bitatu bicuruza moto z’amashanyarazi hano mu Rwanda. Umuntu uzishaka asabwa kuba afite indangamuntu n’uruhushya rwo gutwara moto, ubundi akatugana. Icyo tureba ni ukuba nta mwenda w’ahandi afite cyangwa ibibazo by’imisoro, kandi akaba afite 200.000 Frw y’ifatizo, ubundi tukamufasha kubona moto.”
Yasobanuye ko baha umumotari moto hashingiwe ku bwoko yahisemo, kuko ziba zitandukanye mu biciro, akazishyura mu gihe cy’umwaka n’amezi icyenda cyangwa imyaka ibiri.
Uko bigenda, icyo kigo gihita cyishyura amafaranga yose moto igura, hanyuma umumotari akajya acyishyura buri cyumweru amafaranga ari hagati ya 35.000 Frw na 45.000 Frw, bitewe n’igiciro cya moto yahisemo.
Icyakora, asoza kwishyura aba yongeyeho amafaranga runaka, ari yo aba inyungu y’icyo kigo. Iyo amaze kwishyura yose, moto iba iye burundu, hakabaho n’ihererekanya ryemewe.
Kuva mu myaka ine ishize iki kigo gitangiye gukorera mu Rwanda, kimaze gufasha abantu kubona moto muri ubwo buryo zigera ku 2.000. Muri bo, abagera ku 1.600 bamaze kuzishyura, ziba izabo burundu.
Kinuma yavuze ko kuri ubu moto zishyurwa neza, kuko nta muntu urazamburwa. Yavuze ko ziba zinafite ikoranabuhanga rya GPS, rituma bitoroha ko hari uwajya kuzijyana ngo zibure.
Kuri ubu, Watu Credit Rwanda yamaze no kwinjira mu gufasha abantu kubona telefone bishyura mu byiciro. Telefone zitangwa ni iza Samsung, umuntu yishyura buri kwezi, buri mezi atatu, atandatu, icyenda, umwaka cyangwa buri munsi.
Kuva iyi gahunda yo gutanga telefone zishyurwa mu byiciro yatangira muri Mata 2026, Watu Credit Rwanda imaze guha abantu telefone zigera kuri 2.200, ndetse abagera kuri 200 bamaze kuzishyura.
Kuva mu 2022, iki kigo kimaze gufasha abantu kugura telefone na moto bifite agaciro kabarirwa muri miliyari 2 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!