00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamishahara bashobora kubona inguzanyo muri GTBank igera kuri miliyoni 450 Frw nta ngwate

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 January 2026 saa 06:55
Yasuwe :

GTBank (Rwanda) Plc yashyizeho inguzanyo zitandukanye ku bakorera imishahara zidasaba ingwate zirimo izishobora kwishyurwa mu myaka 20, wahawe agera kuri miliyoni 450 Frw.

Ni inguzanyo zashyizwe mu bukangurambaga bwiswe ‘Inzozi Zawe’ zikubiyemo inguzanyo eshatu. Zirimo iyo kubaka cyangwa kugura inzu, kugura imodoka n’inguzanyo ku mushahara izwi nka ‘avance sur salaire.’

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri GTBank Rwanda Plc, Ntwali Martin, yasobanuye ko nko ku nguzanyo ya ‘avance sur salaire’ umuntu ashobora kubona agera kuri miliyoni 50 Frw nta ngwate.

Ati “Iyi nguzanyo igukubira umushahara guhera ku nshuro 20 kugeza kuri 24, ariko icy’ingenzi ni uko iyo umuntu ari kwaka iyi nguzanyo amenya ko atahabwa inguzanyo izamusaba gukatwa arenga kimwe cya kabiri cy’umushahara we mu kwezi.”

Indi nguzanyo ni iyo kugura imodoka, ‘GT Auto Loan’ aho ishobora guha umuntu agera kuri miliyoni 120 Frw bitewe n’ayo ahembwa, akayibona ntayindi ngwate atanze uretse iyo modoka, ndetse ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Ati “Dufite ibigo dukorana birimo Toyota, Volkswagen, Akagera, Rwanda Motor, n’ibindi byose washaka kuguriramo bipfa kuba byemewe.”

Inguzanyo ya gatatu ni iyo kugura inzu, aho ku muntu ushaka kubaka ashobora guhabwa agera kuri miliyoni 300 Frw, mu gihe ushaka kugura ziyongera zikagera kuri miliyoni 450 Frw.

Ntwali yasobanuye ko undi mwihariko w’izi nguzanyo ari uko zose ziri ku nyungu ya 12,99 %, ndetse ishobora no guhabwa umuntu utari asanzwe akorana na GTBank Rwanda Plc.

Ati “Umuntu wese ukorera ibigo dukorana na byo ariko udasanzwe afite konti muri GTBank Rwanda Plc, wenda asanzwe akorana n’izindi banki, ashobora kuyibona kuko twe tumufungurira konti nyuma tukagura inguzanyo yari afite muri iyo banki, noneho akaza agakomereza iwacu .”

Ashimangira ko nyuma yo kugurirwa inguzanyo bakongera iyindi bitewe n’ubushobozi bwawe bwo kwishyura ugahabwa ubwoko ubwo ari bwo bwose bwa "Inzozi Zawe".

Abanyamishahara bashobora kubona inguzanyo muri GTBank igera kuri miliyoni 450 Frw nta ngwate

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages