Iri rushanwa rikorwa binyuze ku maradiyo atandukanye (Kiss FM, KFM na Flash FM) kuva mu Ukuboza 2017, aho abantu bahamagara bagasubiza ibibazo birebana n’imikorere ya ‘Eazzy Banking’, usubije neza agatsindira telefoni ya ‘smartphone’. Muri ubwo buryo, benshi bamenya ndetse bakanasobanukirwa iyo mikorere.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa muri Equity Bank Rwanda, Stanley Nganga, yabwiye IGIHE ko bateguye iyi gahunda mu rwego rwo kwigisha abanyarwanda uburyo bwo kwiyegereza serivisi binyuze mu ikoranabuhanga.
Ati "Isi iri gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ntibikwiye rero ko u Rwanda rusigara inyuma muri izo mpinduka. Ni muri urwo rwego Equity Bank yiyemeje kugeza serivisi zayo kuri buri wese hifashishijwe Eazzy Banking, uburyo bushya wabonamo serivisi z’imari ucyeneye zose, ukoresheje telefoni"
Yakomeje avuga ko Equity Bank yishimiye umusaruro watangiye kugaragara kuva iri rushanwa ryatangira mu Ukuboza 2017.
Mu cyiciro cya mbere, hahembwe abantu 12, telefone zo mu bwoko bwa ‘Huawei Y3’.
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa no gufata neza abakiliya muri Equity Bank Rwanda, Niragira Athanasie, yatangaje ko hakiri telefone zirenga 500 zitegereje guhabwa abandi banyamahirwe.
Mu butumwa bwe, yakanguriye abanyarwanda kwitabira amarushanwa kugira ngo bakomeze gusobanukirwa n’imikorere ya Eazzy Banking.
Kwizera Elyezel, umwe mu batsindiye telefoni yabwiye IGIHE ko yasubije ikibazo yabajijwe cy’aho wakura "Eazzy Banking’, agasubiza ko ari kuri google play store.
Yakomeje ashishikariza urungano rwe kwitabira aya marushanwa, mu rwego rwo kwiteza imbere. Aha yatanze urugero rwa ‘EazzyLoan’, aho usaba kandi ukanahabwa inguzanyo mu gihe gito ugereranyije n’ibisanzwe.
"Eazzy Banking", ni porogaramu ya telefoni ikubiyemo serivisi z’imari zihariye zitangwa na Equity Bank.



















TANGA IGITEKEREZO