00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora ubucuruzi bashyiriweho uburyo buzabafasha kubyaza umusaruro ikoranabuhanga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 26 January 2019 saa 04:03
Yasuwe :

Ishami ry’ikoranabuhanga mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda, ryatangije umushinga ugamije gufasha ibigo n’abakora ubucuruzi butandukanye (Digital Transformation Clusters Project), kubona amakuru n’ubumenyi bibafasha kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

Ku ikubitiro watangiranye no gufasha ibigo n’abantu ku giti cyabo bakora ubucuruzi bw’ibikomoka ku bukerarugendo kuri uyu wa 25 Mutarama, ariko no mu zindi nzego z’iterambere zizagerwaho.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Umushinga w’Abadage wita ku iterambere (German Development Cooperation), binyuze muri gahunda yawo yo guteza imbere ubukungu n’umurimo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, Kageruka Ariella, yavuze ko uzafasha ibigo n’abikorera muri urwo rwego kubona amakuru n’ubumenyi byabafasha kubyaza umusaruro ikoranabuhanga uko bikwiye.

Ati “Abantu bazafashwa gukora neza ubucuruzi bwo kuri internet, bagaragazeyo ibyo bakora, bagireyo amasoko. Ibigo bizobereye mu ikoranabuhanga bigaragaza ko kungurana ibitekerezo arirwo rufunguzo kuko iyo abantu bakunze ibicuruzwa byawe, nyuma yo kubibona ku rubuga rwawe, bifuza kubigura.”

Kageruka yavuze ko kubibonaho ari kimwe ariko haba hanakewe kugira ngo babigure, iyo bitabaye, umushoramari aba arimo guhomba nyamara hari uburyo bakwifashisha ikoranabuhanga rikabahuza kugeza biguzwe.

Akomeza avuga ko hari porogaramu n’imbuga z’ikoranabuhanga zafasha abacuruzi gutegura neza ubucuruzi, kubugenzura, gukurikirana abakiliya n’ibindi ku buryo akazi kenshi bagakora bifashishije ikoranabuhanga kandi inyungu zikarushaho kwiyongera.

Ati “Ubwo ni ubumenyi bufatika twiteza ko abashoramari bahabwa n’uyu mushinga. Hazabaho kandi kubakira ubushobozi abakora mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, bubafasha kwishakira ibyo bisubizo, kumenya uko bakoresha amahirwe yose ari mu gukoresha ikoranabuhanga. Muri make, amahirwe arimo ni menshi.”

Kageruka yavuze ko abakora muri urwo rwego bamwe usanga basanzwe bakoresha iryo koranabuhanga ariko mu buryo buciriritse ku buryo budahagije ku mpamvu zitandukanye zirimo n’ubumenyi bucye, uyu mushinga ukazibanda mu kubwongera.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko ‘Ni umushinga uzagera ku nzego nyinshi z’ubukungu bw’igihugu ariko utangiranye no gufasha abakora mu bukerarugendo’.

Soraya yavuze ko guhunda zijyanye n’ubucuruzi iyo zikoreshejwe intoki cyangwa ikaramu bitihuta, asaba ko no mu zindi nzego ikoranahuhanga ryimakazwa.

Umwe mu bakora ubucuruzi bw’ubukerarugendo witwa Niyomucamanza Samson, yavuze ko uyu munshinga ari ingirakamaro.

Ati “Uzanadufasha gusobanukirwa mu bijyanye no kwishyura twifashisha ikoranabuhanga akenshi bitugora tukayakira mu ntoki”.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rutangaza ko urwego rw’ubukerarugendo rurimo abashoboramari bagera kuri 600 ndetse umwaka ushize rwatanze akazi ku bantu ibihumbi 90.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, Kageruka Ariella, yavuze ko uzafasha ibigo n’abikorera muri urwo rwego kubona amakuru n’ubumenyi byabafasha kubyaza umusaruro ikoranabuhanga
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko ari umushinga uzagera ku nzego nyinshi z’ubukungu bw’igihugu
Umuyobozi w'ishami ry'ikoranabuhanga muri PSF, Uwajeneza Clement, yavuze ko ikoranabuhanga rikoreshejwe neza rizamura inyungu ku bashoramari
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages