Magingo aya, ibijumba na byo biri mu biribwa bihenda. Hamwe na hamwe ikilo cyabyo kiri kugeza kuri 500 FRw mu gihe byanenwaga bikanahabwa amazina ashimangira agaciro gake byahabwaga.
Uretse kuba ubuhinzi bwabyo butaratera imbere kuko abagera kuri 99,92% by’abahinzi bagikoresha imbuto gakondo, ubutaka bwo kubihingaho ni buto by’umwihariko mu bihe by’impeshyi kuko ibishanga byagenewe ibindi bihingwa nk’umuceri, ibigori n’ibindi.
Ni ikibazo cyongeye kugaragazwa ku wa Kane, mu nama yabereye i Kigali, yari igamije gushaka uko ibijumba byahabwa agaciro nk’uko bimeze ku bindi bihingwa ugereranyije n’uruhare bigira mu kongera ibiribwa mu muryango nyarwanda.
Yahuje abashakashatsi kuri iki gihingwa, abayobozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), abo mu Kigo Mpuzamahanga cyita ku Binyabijumba (International Potato Center:CIP), abafite ibigo bitunganya umusaruro ukomoka ku bijumba, abahinzi n’abatubuzi b’imbuto yabyo.
Umuhinzi akaba n’umutubuzi w’imbuto y’ibijumba wo mu Karere ka Gakenke, Mukasine Jeanne, yavuze ko uko bigenda bigira agaciro ari ko abantu bakenera imbuto nziza ariko kubona aho bayituburira n’abo bayihinga bikaba ikibazo.
Yagize ati “Ubuyobozi bushyizemo ingufu nk’ubu nkatwe mu Murenge wa Gakenke hari igishanga cyegereye amazi. Bahaduhaye natwe tugatanga ubukode nk’uko abandi bakodesha byatugirira akamaro, ibijumba ntibibure n’imbuto ikabonekera igihe.”
Uwemeyimana Jeanne d’Arc wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, utubura imbuto y’ibijumba bya orange bikungahaye kuri Vitamin A, na we yavuze ko byaba ari umugisha baramutse bahawe ibishanga byo gukoreramo ubuhinzi n’ubutubuzi bw’imbuto.
Ati “Ahantu dushyira imbuto ni mu nkuka, igishanga ntacyo dufite; igishanga bagihingamo umuceri. Tubonye igishanga waba ari umugisha kuri twebwe, byatuma duhora tubona imbuto buri gihe.”
Umushakashatsi muri RAB/Rubona ushinzwe imbuto zitanga umusaruro, Dr Ndirigwe Jean, yavuze ko bahura n’inzitizi yo kubura aho batuburira imbuto kubera ko ibishanga bifite ibihingwa byatoranyijwe, ibyo avuga ko bidakwiye.
Ati “Ikijumba ni ingenzi cyane mu Rwanda; gifite akamaro, umuturage adafite ikijumba iwe aba afite inzara mu rugo. Mu mezi y’izuba ryinshi umuhinzi ahandi yatuburira imbuto ni he atabikoreye mu gishanga?”
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Ndabamenye Telesphore, yavuze ko kuba ibijumba bitari mu bihingwa bigenewe guhingwa mu bishanga mu buryo bwagutse, ntaho bihuriye n’igabanuka ry’umusaruro wabyo.
Ati “Ubutaka bwacu ni butoya, ibihingwa byose dufite bijya kuri ubwo butaka. Buri gihingwa gifite aho cyagenewe muri gahunda y’imbaturabukungu mu bihinzi kandi byose birunganirana. Mu nkuka z’ibishanga abantu bashobora guhingamo imigozi y’ibijumba. Tugira utubande tuba turimo amazi aho abaturage bashobora guhinga mu migende.”
Yavuze ko ikintu cya mbere gikomeye kizatuma “tubona ibijumba byinshi byunganira ibindi bihingwa ari uko tuzaba twanogeje uruhererekane rw’imbuto y’imigozi inyuze mu bantu babihuguriwe. Birasaba ko tugira amoko y’imbuto nziza aberanye na buri karere.”
“Twaje hano ngo dukore gahunda yo guteza imbere igihingwa cy’ibijumba ku rwego rwo kubona ibiribwa bihagije ndetse no kukibyaza amafaranga. Hari ibintu byinshi bikorwa mu bijumba harimo imigati, ibisuguti n’ibindi.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari amoko agera kuri atandatu y’imbuto y’ibijumba yavuye mu bushakashatsi atanga umusaruro mwiza. Nibura ikilo cy’imbuto kigurishwa 250 Frw uretse ko hari n’aho ingeri igura 10 Frw. Abatubuzi bayo mu Rwanda baragabanutse basigara ari 47 ugereranyije n’uko bangagana mbere ya Covid-19.
Abakoresha imbuto ya gakondo, babona toni umunani kuri hegitari mu gihe imbuto ziva mu bushakashatsi zishobora gutanga toni 30 kuri hegitari.
Umushakashatsi mu Kigo Mpuzamahanga GIshinzwe Guteza imbere Ibinyabijumba (CIP), Dr Jan W. Low, yavuze ko ibijumba biramutse byitaweho bishobora gusimbura ifu y’ingano ku kigero cya 30-60%. Ibyo ngo byatuma abahinzi babyo babona isoko na leta ikagabanya amafaranga itanga mu kugura mu mahanga ifu y’ingano. Nko mu 2021, u Rwanda rwakoresheje miliyoni 71,9 z’amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!