Smart Nkunganire System (SNS) yatangijwe nk’ikoranabuhanga rigenewe abashinzwe ubuhinzi, mu gufasha abaturage gusaba imbuto n’ifumbire bakeneye. Ku muntu wiyandikishije muri iri koranabuhanga, RAB ibona amakuru ye yose, ingano y’ubutaka afite, igihingwa agiye guhinga n’ifumbire azakenera, bityo na we akamenya amafaranga azakoresha.
Ubu buryo buheruka kwiyongeraho serivisi y’imari ya IKOFI yatangijwe na Banki ya Kigali muri Gicurasi uyu mwaka, ifasha umuhinzi kubitsa amafaranga, kubikuza, kuyohereza ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro, ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’ n’ibindi.
Ni uburyo bwombi bufasha umuhinzi kugaragaza ishoramari akora mu murimo we, bityo na banki ikaba yamugirira icyizere mu gihe akeneye inguzanyo yo kongera ishoramari mu murimo we.
Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, Thierry Nshuti, yavuze ko impamvu yo guhuza Smart Nkunganire na konti y’IKOFI, ari ukugira ngo kuguriza abahinzi amafaranga yo gushora mu mirimo yabo bizashoboke.
Ati “Ni ukugira ngo mu minsi iza BK izabe ifite amakuru yose y’umuhinzi bityo kumuguriza amafaranga yo gushora mu buhinzi bizorohe.”
Umukozi wa RAB ushinzwe kugeza Nkunganire ku bahinzi, Gatari Egide, yavuze ko gahunda ya IKOFI izorohereza abahinzi kubona serivisi z’imari kandi bitume n’abaturage bakoresha neza inguzanyo batse, kuko banki izajya yishyura umucuruzi, umuturage afate ibicuruzwa akeneye, ajye yishyura buhoro buhoro.
Ati “Bizatuma gukorana na banki byoroha, nta gutonda imirongo no gutanga ibyangombwa byinshi, ariko bizanatuma amafaranga ya banki akoreshwa ibyo yatangiwe kuko banki izajya yishyura umucuruzi, umuturage afate ibyo akeneye hanyuma azagende yishyura buhorobuhoro.”
Yongeyeho ko Smart Nkunganire izatuma nta buriganya na bumwe buba mu gutanga nkunganire, kuko amakuru y’umuturage yahujwe n’indangamuntu azajya agaragaza ubuso bw’ubutaka bwe n’ingano ya nkunganire akeneye.
Kugeza ubu abaturage bakabakaba miliyoni 1.2 banditswe muri gahunda ya Smart Nkunganire, ifasha umuturage kugura imbuto n’inyongeramusaruro ku giciro gito cyane yunganiywe na leta.
Abagera ku bihumbi 120 nibo bamaze kwiyandikisha mu IKOFI, BK ikaba ishishikariza abahinzi kwiyandikisha muri iyi gahunda kugira ngo nibakenera inguzanyo bizaborohere kandi binafashe leta kumenya niba Nkunganire leta igenera abaturage yaraguzwe n’abo yari igenewe.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO