Ni nyuma yuko bigaragaye ko hari bamwe mu bacuruza ibikomoka ku mbaho batanga fagitire z’impimbano, bikaba byaratumye benshi banafungirwa imiryango.
Mu nama yahuje ubuyobozi bwa RRA n’abacuruza ibikomoka ku biti kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, abacuruzi bashyizeho Ishami ryo mu ihuriro ryabo rizajya rigenzura itangwa rya fagitire zemewe za EBM.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacuruza ibikomoka ku biti, Karemera Abdoul, yavuze ko nyuma y’uko Leta isabye ko buri mucuruzi agomba gutanga fagitire ya EBM ku gicuruzwa cyose, abanyamuryango babyitabiriye, ariko hazamo bamwe bakora amakosa bituma abandi bafungirwa.
Ati "Bajyaga kugura bagasaba ko uri gucuruza ko agomba kubaha EBM ndetse hariho n’umusoro ku nyongeragaciro. Byarakozwe abishyuye imisoro batanga uwo musoro wiyongera ku giciro cy’urubaho ariko uwo babihaye akaba yaje muri ya gahunda idasobanutse."
Karemera asobanura ko umusoro umuguzi yatanze wigiraga mu mufuka w’umucuruzi, noneho uwaguze yajya kumenyekanisha ngo asubizwe umusoro, akabwirwa ko amafaranga ntayo RRA yabonye kuko uwamugurishije atayamenyekanishije.
Byaje gutahurwa ko hari abatangaga fagitire za EBM z’impimbano, bituma benshi mu bacuruza ibikomoka ku biti bishyuzwa amafaranga y’umurengera, bamwe barafunga bahagarika ubucuruzi.
Karemera yavuze ko gushyiraho ishami rizajya rigenzura ko umucuruzi w’imbaho yahawe inyemezabuguzi yemewe ya EBM bizafasha mu kugabanya amanyanga yakorwaga na bamwe muri bo bigatuma abandi babihanirwa.
Iri shami rizashyirwa muri buri gace kose ko mu gihugu kabarizwamo ubucuruzi bw’ibikomoka ku biti.
Komiseri wungirije Ushinzwe Serivisi y’Abasora, Uwitonze Jean Paulin, aganira n’aba bacuruzi yongeye kubibutsa ko gutanga umusoro bifite umumaro ku muntu uwutanga ndetse n’igihugu muri rusange, bityo rero ufashwe atabyubahiriza agomba kubihanirwa.
Ati "Ntabwo uyu musoro dukusanya ujya mu mufuka w’umuntu runaka ahubwo uratugarukira. Twese turabizi neza ukuntu hano hantu hari hameze mu myaka wenda 20 ishize, kuba harahindutse ntakindi ni umusoro mwagiye mutanga n’abandi banyarwanda."
Yakomeje avuga ko ari byiza ko imbaraga zishyizwe mu kugenzura itangwa neza ry’umusoro n’Ihuriro babarizwamo nk’abanyamuryango rikwiye kubera urugero abandi bacuruzi bafite aho bahurira nabo bagakora gutyo kugira ngo hagabanywe amakosa yakorwaga bigatuma bafungwa.
Uwitonze yongeye kwibutsa abacuruzi ko utumashini twakoreshagwa mu gutanga fagitire za EBM tutacyemewe ndetse biri mu byatumye benshi bahabwa iz’impimbano.
Ati "Twabwiye abantu kenshi ko EBM ya mbere, twa tumashini ntabwo tucyemewe. Tubakangurira gufata ubundi bwoko bwa kabiri bityo gahunda zigendanye no gutanga fagitire z’impimbano zibe zigoye."
Abacuruzi b’ibikomoka ku biti bakorera mu gakiriro basabye ko bafashwa kurenganurwa nyuma y’uko bakoze ibisabwa mu guhabwa no gutanga EBM ariko bajya kumenyekanisha umusoro bagasanga umusoro ku nyongeragaciro utaranditswe na bagenzi babo nk’uko bikwiye bigatuma babirenganirwamo.
Uwitonze yavuze ko ibibazo bijyanye n’amakosa yakozwe na bamwe mu bacuruzi bigatuma abandi bacibwa amande, abandi bakagwa mu bihombo, bizakurikiranwa.
Ati "Ibyo bibazo byose rero byagiye bivamo nabyo turabizi ndetse turi no kugira icyo tubikoraho. Hari ibyo bavuze abahombye, abagaragaza y’uko hari ukundi kuri kurenze bashobora kutugaragariza nk’Ikigo cy’Umusoro n’Amahoro."
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’abahombye kiri gukurikiranirwa hafi ku bufatanye na bamwe mu bacuruzi bagenda batanga amakuru afasha mu gukumira abanyereza umusoro badatanga badatanga EBM.
RRA iherutse gutangaza ko iri gutanga imashini zitanga fagitire za EBM ku buntu, igikorwa kireba by’umwihariko abacuruzi bose n’abandi bakora ibikorwa bibyara inyungu banditse mu buyobozi bw’imisoro, ariko batanditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA).
Iyi gahunda yo guha abasora imashini zitanga fagitire za EBM ku buntu yashyizweho mu rwego rwo gufasha abasora kuzuza inshingazo zabo zo gutanga inyemezabuguzi zikoresheje ikoranabuhanga, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’imisoro mu itangazo ryasohotse ku wa 02 Werurwe uyu mwaka.
Muri iryo tangazo, RRA ivuga ko usora wese wifuza imashini itanga fagitire za EBM ku buntu asabwa kugana ibiro by’imisoro bimwegereye, cyangwa akajya ku rubuga rwa RRA akuzuza ifishi isaba iyo mashini anyuze ku muyoboro datescience.rra.gov.rw/free_pos/form.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!