Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center ku wa 4 Gashyantare 2020, wahuje abayobozi ba 250STARTUPS n’abafatanyabikorwa bawo, abahagarariye n’abayobozi mu bigo bya leta na barwiyemezamirimo bakuru n’abato.
Umwe mu basoje aya mahugurwa akaba n’Umuyobozi w’Urubuga Gocook rufasha abantu kubona abatetsi kabuhariwe babafasha, Nyinawumuntu Yvonne, yavuze ko 250STARTUPS yamufashije gushyira igitekerezo cye mu bikorwa.
Yagize ati “Gocook cyari igitekerezo twari dufite mbere yo kuza muri 250STARTUPS ariko kidakora, twari dufite umushinga gusa tuhageze twabonye amahugurwa mbona abamfasha mu bijyanye n’imari n’amategeko ku buryo noneho byanyoroheye kumenya nti ese dushaka iki, tuzagera ku ki? Nyuma twabonye n’umuntu wadufashije gukora urubuga biva mu bitekerezo biba ikintu gifatika.”
Nyinawumuntu yavuze ko ubu amahugurwa arangiye afite umushinga ufatika. Ati “Navuga ko ibintu twari dufite mbere yo kuza muri 250STARTUPS ntaho bihuriye n’ibyo dufite ubu, mbere yo kuza twari dufite ibitekerezo gusa ariko ubu dufite igikorwa cy’ubucuruzi cyunguka.”
Imishinga yari imaze amezi atandatu inozwa harimo uwitwa GoCook, Safe Sana, Dev Plug, Nyereka Tech, Aqua Safi, Imenye, Izi park, Ikizamini, Farmpal na Codeck.
Umuyobozi w’umushinga 250STARTUPS, Shyaka Charles, yavuze ko bizeye ubumenyi bahaye aba barwiyemezamirimo mu gihe cy’amezi atandatu.
Yagize ati “Twabahaye ubumenyi iyo bije mu bijyanye n’amategeko, ubu bazi uburyo bashobora guciririkanya mu buryo bw’amategeko, twabahaye ubumenyi bwo kugira imbanziriza mushinga yanditse mu buryo bwiza kandi bazi kubikora icyo ni ikintu cy’ingenzi.
Yabasabye kubakira kuri ubu bumenyi bahawe ubundi bakamenyekanisha imishinga yabo ari nako bayibyaza amafaranga.
Yagize ati “Icyo tubategerejeho ni ukugenda bakagurisha ibyo bakora ku bakiliya, ikindi ni ukubona ubufatanyabikorwa burushijeho bushobora kwagura kompanyi yabo ndetse bakagenda bakiga byagutse akarere kose kugira ngo batangire kwaguka, twabateye imbaraga, twabahaye ibyo bari bakeneye kugira ngo bagira igikorwa gihamye, ubu Isi ni iyabo ngo bayigarurire.”
Abahawe impamyabushobozi ni abahuguwe mu cyiciro cya gatatu, mu bijyanye n’ikoranabuhanga, amategeko n’imari.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Muhizi Innocent, yasabye abasoje amahugurwa kuzirikana ko aribwo urugendo rugitangira.
Ati “Nk’uko babivuga urugendo rwa kilometero 100 ruhera ku ntambwe imwe, ntucibwe intege n’uko utabonye umuntu ushyira ibihumbi 5 Frw mu mushinga wawe,…., hari abandi bashoramari benshi hanze aha,….., ibi bigomba kuba intangiriro, ibiri mu nzira nibyo byinshi , ntimuhagararire aha mukomeze guhanga udushya no gutekereza byagutse.”
Muri uyu muhango ba rwiyemezamirimo bagize umwanya wo kumurikira abashoramari imishinga yabo ndetse banabasaba kuyishoramo.
Kuva mu 2018 imishinga 40 irimo n’iri kunozwa ubu imaze kunyura mu biganza bya 250STARTUPS, 12 muri 30 iri hanze yatangiye kwinjiza amafaranga mu gihe 70% y’abahuguwe mu bijyanye n’amateko n’icungamari babonye akazi mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda.
Amafoto: Munyarugerero Gift



















TANGA IGITEKEREZO