00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abakiliya ba BK basabwe kurushaho gukoresha ikoranabuhanga bakoresha neza igihe

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 8 March 2020 saa 01:39
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwashishikarije abakiliya bayo bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke kwitabira serivisi z’iyo banki, bakoresha ikoranabuhanga birinda gutakaza umwanya no gusigasira umutekano w’amafaranga yabo.

Byagarutsweho mu busabane ubuyobozi bwa BK Plc bwagiranye n’abakiliya bayo i Rusizi na Nyamasheke kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2020.

Ni ibiganiro byahuje Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr Diane Karusisi n’abakiliya, aho bunguranye ibitekerezo mu rwego rwo gukomeza kubaha serivisi nziza.

Bamwe mu bakiliya b’iyi banki bavuze ko bifuza ko mu Mujyi wa Kamembe hafungurwa irindi shami kubera abakiliya ba BK ari benshi.

Sibo Martin yagize ati “Ni ugushima uburyo banki yacu baduha serivisi nziza baduha no kutwumva. Turashima amasaha mwaduhaye kuko hari banki saa kumi n’ebyiri ziba zafunze. Mu Karere ka Rusizi turacyafite imbogamizi abenshi dufite ubucuruzi, umurongo uraturambiye twifuza ko mwakongera amashami.”

Hari undi wagize ati “Turashima uburyo Banki ya Kigali igenda ikura ariko abakiliya ni benshi ntabwo byoroshye biratuvuna cyane. Mu by’ukuri ikoranabuhanga rirahari ariko hari abantu benshi bataramenyera iryo koranabuhanga.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yashimiye abakiliya ba banki bakomeje gukorana nayo, abashishikariza kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda gukoresha umwanya munini bashaka serivisi.

Yavuze ko ikibazo cy’uko bamara umwanya munini ku murongo kizakemurwa gusa abashishikariza kuyoboka ikoranabuhanga kuko ari ryo ryizewe kandi ridatwara umwanya.

Ati “Ntabwo dushaka ko abantu baza ku murongo rwose, twashyizeho abakozi (agents) kugira ngo abantu bajye bajya kubitsa amafaranga hirya no hino, dushyiraho uburyo bwo guhererekanya amafaranga kuri telefoni. Turashaka ko abantu babyitabira bagasirimuka aho kujya gutonda umurongo. Ntabwo ari ngombwa rwose umwanya wanyu ugomba kujya mu ishoramari mukiteza imbere, mugateza imbere n’igihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yashimiye Banki ya Kigali uburyo ifatanya n’inzego za leta mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse asaba abakiliya ba BK kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ubujura.

Abakiliya ba BK mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke nyuma yo gusobanurirwa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga biyemeje kurushaho kubinoza baryitabira.

Abakiliya ba Banki ya Kigali bashimye uburyo bahabwa serivisi
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yashimiye abakiliya bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke uburyo bakomeje gufatanya n'iyo banki mu iterambere, abashishikariza kuyoboka ikoranabuhanga
Banki ya Kigali yifatanyije n'abayobozi hamwe n'abakiliya bayo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kwishimira ibyagezweho
Bamwe mu bakiliya ba Banki ya Kigali bo mu Karere ka Nyamasheke biyemeje gushyira ikoranabuhanga imbere
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yashimye Banki ya Kigali ubufatanye igira mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages