Iri shami ryafunguwe kuri uyu wa 7 Kanama 2024, riri muri gahunda ngari ya NCBA Bank Rwanda yo kugeza ibikorwa byayo mu bice by’ingenzi mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi nka Rubavu, Rusizi na Nyagatare bitarenze impera z’umwaka wa 2024.
Umuyobozi ushinzwe abakiliya banini muri NCBA Bank Rwanda, Samuel Gatari yatangaje ko biteguye gufatanya n’abashoramari bari mu bikorwa by’ubwubatsi bigenda bitera imbere muri aka gace.
Ati “Ubwo tugeze mu gicumbi cyubakwamo inyubako nini kandi nyinshi, ntituje guteza imbere imyubakire muri Gisozi gusa ahubwo tugiye gushyigikira ubwubatsi dutanga umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu muri rusange.”
Gisozi ni agace kabarizwamo cyane ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji, ndetse ababirimo benshi bakorera mu Gakiriro ka Gisozi.
Umuyobozi w’Agateganyo wa NCBA Bank Rwanda, Nicholas Musyoka, yavuze ko serivisi z’iri shami zizibanda ku gukemura ibyifuzo by’abakora n’abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji. Bazahabwa inguzanyo zidahenze, konti zo kubitsa, serivisi z’ikoranabuhanga za banki ndetse banahabwe ubujyanama mu byo gukorana na banki.
Ati “Binyuze muri serivisi zacu nk’inguzanyo zisanzwe, inguzanyo zishingiye ku masezerano hamwe na Mortgage 105, twateje imbere ubwubatsi no gutunga inyubako ku bazikeneye. Ubu tugiye gushyira ingufu ku bagira uruhare mu kubaka.”
Inguzanyo ya ‘Mortgage 105’ ifasha abakiliya kubona inzu nta ngwate batanze, bagahabwa 100% by’amafaranga akenewe mu kubaka cyangwa kugura inzu n’andi 5% yakwifashishwa mu bindi bikorwa byavuka mu gihe hakorwa imirmo yo kubaka.
Kuva imijyi ya Rusizi, Rubavu, Musanze, Huye, Muhanga, na Nyagatare yatangazwa nk’iyunganira Kigali, yatangiye gutera imbere mu myubakire, inganda zikora ibicuruzwa bitandukanye birimo n’iz’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibikorwa remezo.
Kugeza ubu NCBA Bank Rwanda yamaze gufungura ishami mu Mujyi wa Musanze, i Kayonza, Nyabugogo, Kigali Heights na Downtown ndetse iteganya gufungura andi i Nyagatare, Rusizi, na Rubavu, ikazaba yujuje amashami 10 mu gihugu hose.
Imibare igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda hakwiye kuba hubatswe amacumbi nibura ibihumbi 150 ndetse Leta yoroheje uburyo bwo kubona inguzanyo y’inzu. Biteganyijwe ko bitarenze mu 2050 mu gihugu hose hazaba harabonetse amacumbi miliyoni 5.5, mu gihe abaturage bazaba bageze kuri miliyoni 22.
Umuyobozi ushinzwe abakiliya banini muri NCBA Bank Rwanda, Samuel Gatari yatangaje ko mu rugendo rwo gushyigikira ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije, iyi banki yashyize ku Gisozi sitasiyo yongera amashanyarazi mu modoka zikoresha amashanyarazi (electric vehicle charging station).
Ati “Twizera ko mu buryo burambye bwo gutanga serivisi za banki ari ngombwa kwita ku hazaza heza h’ibidukikije. Gushora imari mu bikorwa remezo byongera amashanyarazi mu modoka, ni ugushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi no kubimburira abandi mu kugira uruhare mu kwita ku bidukikije.”
NCBA Bank ikorera mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, u Rwanda, Uganda, Tanzania, na Côte d’Ivoire, aho ifite amashami arenga 100, na serivisi z’ikoranabuhanga za banki zagutse mu Rwanda no mu Karere.
Itanga serivisi z’inguzanyo, kubitsa, kwishyurana, ivunjisha no gucuruza amadevize, icungamari kandi igahamya ko umukiriya ahabwa serivisi nziza kandi zihendutse aho yaba ari hose.
Ubuyobozi bwa NCBA Bank bugaragaza ko uko ibikorwa bikomeza kwaguka mu Rwanda bazakomeza gushyigikira gahunda y’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu no guteza imbere imyubakire n’imiturire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!