Mu 2012 ibihugu byinshi by’i Burayi byahagaritse inkunga byageneraga u Rwanda, nyuma y’ibirego byashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo (RDC).
U Rwanda icyo gihe rwagaragaje ko bidakwiriye dore ko rwagaragazaga ko nta ruhare rufite mu bibera muri Congo, icyakora rwishakamo ibisubizo ari nabwo hatangizwaga ikigega Agaciro Development Fund.
Ibirego nk’ibyo bimaze iminsi byarubuwe, u Rwanda rwongera gushinjwa gufasha M23 ndetse RDC isaba ko rufatirwa ibihano.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa mu kiganiro Long Form cya Sanny Ntayombya, yavuze ko ibihe nk’ibyo u Rwanda ruhora rubyiteguye.
Ati “Biragoye kuvuga ko ibyabaye bitazongera kubaho, kuko byakozwe n’abafatanyabikorwa n’ejo babyuka bagafata umwanzuro wo guhagarika inkunga zabo. Na mbere y’aho Perezida yakunze kudusaba kwigira, ubwo byabaga yego byari bitunguranye ariko nanone buri gihe twabaga twiteguye ko ibintu nk’ibyo byabaho.”
Rwangombwa yakomeje agira ati “N’uyu munsi byabaho, ejo byabaho. Urugero hari abaturanyi bahagarikiwe inkunga kubera itegeko ryatowe. Hari ibintu uba udafiteho uburenganzira, icy’ingenzi ni ukwiyubaka ku buryo iyo ibintu nk’ibyo bibayeho ubasha kubyitwaramo neza. Ni nacyo twakoze icyo gihe, nko ku ngengo y’imari habayeho kureba iby’ingenzi kurusha ibindi.”
Guverineri Rwangombwa yavuze ko n’ubu Rwanda rwiteguye kwirwanaho mu gihe abafatanyabikorwa barwo baba bafashe umwanzuro wo guhagarika inkunga.
Ati “Duhora twiteguye guhangana n’ibibazo nk’ibyo, binyuze mu gusigasira amadovize igihugu gifite no kureba ngo bibaye ni ibiki twashyira imbere kurusha ibindi.”
Isomo ku bihano byafatiwe u Burusiya
Ubwo u Burusiya bwafataga umwanzuro wo gutangiza intambara kuri Ukraine, ibihugu bya Amerika n’u Burayi byabufatiye ibihano birimo no gufatira amadovize angana na miliyari $300 u Burusiya bwari bubitse mu mabanki yo mu Burayi na Amerika.
Byatumye ibihugu byinshi bitangira kwiga andi mayeri arimo gushaka uburyo amadovize yabyo yabikwa mu mafaranga y’ibindi bihugu nk’ama-Yuan yo mu Bushinwa, ama-roubles y’u Burusiya n’ibindi.
Nk’ibihugu byo mu muryango w’ubukungu wa BRICS, byatangiye gushaka uko byashyiraho ifaranga ryabyo ndetse no guhahirana hagati yabyo ntibyifashisha amadolari.
Rwangombwa yavuze ko ibyakorewe u Burusiya atari byo, gusa agaragaza ko inzira zindi ziri gushakishwa zizafata igihe ngo zibyare umusaruro.
Ati “Ibyabaye ku Burusiya ni ugutandukira amahame y’imikorere y’ibigo by’imari ku rwego mpuzamahanga ariko nanone ntabwo bizabuza ko bikomeza kuba uko bimeze ubu. Icyo ibihugu biri gukora ni ugushaka andi mahitamo ya kabiri ariko ugomba kuba ukoresha inzira zisanzwe kugeza igihe uboneye izindi.”
Nko muri Afurika, ibihugu byatangiye kubaka ikoranabuhanga ryabyo rizajya rifasha amabanki yabyo guhererekanya amafaranga, aho kwifashisha irya SWIFT rifitweho ububasha n’abanyaburayi gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!