00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Cogebanque Mobile Banking, uburyo bworoheje serivisi za banki binyuze kuri telefoni

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 July 2021 saa 12:18
Yasuwe :

Cogebanque Mobile Banking ni uburyo Cogebanque yashyizeho butuma umukiliya wayo abasha kubona serivisi zitandukanye za banki atagombye kugana ishami ryayo cyangwa aba- ajenti bayihagarariye.

Mu gukoresha ubu buryo, umukiliya akanda *505# kuri telefoni ye akabona serivisi zitandukanye za Cogebanque zirimo kohereza amafaranga kuri konti za banki, kwishyura umuriro, amazi, ifatabuguzi rya televiziyo, gusaba agatabo ka sheki, kureba uko ivunjisha rihagaze, kugura ama-inite ya telefoni n’ibindi.

Umukozi ushinzwe Mobile banking muri Cogebanque, Tuyishime Jean François Regis, yasobanuye ko ubu buryo bwatangijwe nk’igisubizo ku bakiliya bagana banki ndetse nayo ubwayo.

Yagize ati “[Mobile banking yakemuye ibibazo byo] gutakaza umwanya n’amafaranga ku bakiliya, igabanya imirongo y’abaganaga banki, ndetse babona serivisi zitandukanye mu buryo bwihuse igihe cyose bazikeneye amasaha 24 ku yandi mu minsi irindwi. Ni uburyo bwizewe kandi butanga umusaruro ku mutekano w’amafaranga.”

Ibyo Tuyishime yasobanuye byahamijwe n’abakiliya b’iyo banki barimo Gasangwa Innocent watangiye gukoresha Mobile Banking ya Cogebanque kuva yatangizwa mu 2012 na Gakirage Fiston umaze ukwezi atangiye kuyikoresha nyuma yo kumenya ibyiza byayo.

Gasangwa yagize ati “Ntabwo nabona umwanya wo kujya kwicara kuri banki. Njye rero mbikorera kuri telefoni ako kanya. Muri make bindinda gutonda umurongo.”

Gakirage we yasobanuye ko nyuma yo kumva ubwo buryo bwamamazwa kuri radio yegereye aba-ajenti ba Cogebanque bamusobanurira ibyiza byabwo ahita abuyoboka.

Yagize ati “[Cogebanque Mobile banking] inyihutishiriza serivisi [za banki]. Kubona amafaranga birihuta kuko iyo ugiye kuri banki bisaba gutonda umurongo cyangwa ugasanga banafunze rimwe na rimwe.”

Ku ruhande rwa Cogebanque, Tuyishime yasobanuye ko ubwo buryo bwayifashije kurushaho kunoza serivisi zihabwa abakiliya kandi zifite umutekano.

Ati “Abakiliya babona amakuru ya konti zabo igihe cyose bayashakiye, kuri telefoni iyo ari yo yose waba ukoresha, ufite cyangwa udafite interineti.”

Gukoresha Mobile Banking ku mukiliya wa Cogebanque bimusaba kwegera ishami ryayo rimwegereye akiyandikisha muri ubwo buryo, agahita atangira kwiha serivisi za banki.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ikoranabuhanga muri Cogebanque, Ndayambaje Raoul, yabwiye IGIHE ko ubwo buryo bugiye kongerwamo na serivisi yo gusaba inguzanyo, kuzigama n’izindi, kugira ngo abakiliya bazajye bazibonera icya rimwe.

Ati “Mu gihe kidatinze bazajya babona serivisi nyinshi kurusha iziriho ubu. Abakiliya bacu bagomba kumva ko nka banki dukora ibishoboka ngo tugendane mu rugendo rwo kwimakaza ikoranabuhanga hamwe nabo.”

Magingo aya, Cogebanque ifite amashami 28 n’aba-ajenti 600 hirya no hino mu gihugu, internet banking n’ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM bigera kuri 36.

Uretse Mobile Banking, iyo banki ifite na application izwi nka “Coge mBank” abakiliya bayo bashobora kwifashisha bagahabwa serivisi zayo kuri telefoni zigezweho zizi nka ‘smartphone’.

Inafite ikarita ya Smart cash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ku Isi hose.

Mobile Banking ishobora kwifashishwa n'umuntu ufite telefoni isanzwe cyangwa smartphone
Ukoresha Cogebanque ashobora kubona serivisi zitandukanye kuri telefoni ye igendanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .