Byagarutsweho mu gikorwa cya BK cyo guhura bo gusabana n’abakiliya bo mu Ntara y’Iburasirazuba bo mu Turere twa Kayonza, Ngoma, Kirehe na Rwamagana kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2022.
Iki gikorwa kiri mu murongo wo kwizihiza icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya no kwakira ibitekerezo byabo.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yijeje ubufatanye abakora ibikorwa by’ubucuruzi kandi ashimangira ko Banki ya Kigali ihari ku bwabo.
Ati “Icyo tubizeza ni ubufatanye bose bafite imishinga myinshi yunguka, ni abantu bamaze iminsi mu bucuruz; tumaze igihe dukorana na bo tuzi uko bakora. Iyo dusuye ibikorwa byabo tukabona uko byagutse natwe biradushimisha. Icyo twababwira ni uko twiteguye kubafasha gukomeza kuzamura ibyo bakora kandi Banki ya Kigali irahari.”
Abakiliya ba Banki ya Kigali bishimiye guhura n’abayobozi ba Banki kuko byatumye bamenya byinshi ku byo banki yabafasha, basobanukirwa amoko y’inguzanyo bafitiwe zirimo ndetse ni zo bahabwa nta ngwate, bakaba bemeza ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhuza abikorera n’ibigo by’imari.
Shimwe Charles uhagarariye abikorera mu Karere ka Kayonza yavuze ko bakeneye ko ibigo by’imari bibegera kugira ngo babashe kwihutisha iterambere.
Ati “Turi muri gahunda yo kwihutisha iterambere kandi ibi bisaba imbaraga za buri wese. Rero turifuza ko banki yegera abikorera kugira ngo twese turebe igikenewe, amahirwe ahari ni menshi birasaba ko tuyihutira arimo gukora ibikorwa bidufasha gutera imbere byihuse nk’amahoteli agezweho, ubuvuzi n’ibindi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko gahunda ya Banki ya Kigali yo guteza imbere ubuhinzi ihuye n’ibyo batoranije bigiye gushyirwa imbere.
Ati ”Nyuma yo kuganira na BK twasanze hari ibyo yageneye abakiliya bayo bihuye n’ibyo twashyize imbere muri byo rero harimo guteza imbere uruhererekane rw’ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi. Hari amahirwe yihariye yagenewe abahinzi n’aborozi icyo tuzakora nk’abayobozi n’uguhuza BK n’abari muri icyo cyiciro kugira ngo bongererwe imbaraga.”
Banki ya Kigali ikomeje guhura n’abakiliya bayo bo mu ntara y’Iburasirazuba bamenyeshwa ibyo ibateganyirije ndetse bakomeza no gushishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka serivise za banki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!