Uyu mwitozo wateguwe n’ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc ndetse n’Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi muri Polisi y’Igihugu.
Ahagana Saa Yine za mu gitondo tariki ya 14 Kanama 2026 ni bwo mu nyubako ikoreramo I&M Bank (Rwanda) Plc, havugijwe intabaza ikoreshwa igihe inyubako ifashwe n’inkongi.
Abakozi ba banki, abakorera muri iyi nyubako n’abandi bose barimo bashaka serivisi zitandukanye bahise bayoborwa kujya aho basohokera habugenewe mu gihe inyubako ifashwe n’inkongi birinda gukoresha asanseri.
Beretswe ko niba inkongi ifashe inyubako rusange bagomba guhurira ahantu hamwe hagenwe kandi hitaruye inyubako, bakibuka guhamagara ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Mugabo Bernard, yavuze ko uyu mwitozo wakozwe kugira ngo abakozi bamenye ko inyubako zishobora kugira ibibazo bishobora gutera inkongi n’uko bakwiriye kwitabara.
Ati “Intego y’uyu mwitozo ni ukugira ngo abantu bamenye ko dukorera mu nyubako zirimo amashanyarazi ashobora gutuma habaho ibibazo byatera inkongi, umutingito na wo ushobora gutuma ibaho ndetse n’ibindi bitandukanye. Iyo intabaza zisakuje tubamenyereza ko bagomba gusohoka bihuta bajya ahabugenewe aho bajya guhabwa amabwiriza yandi akurikiraho.”
Polisi yabwiye abakorera muri iyi nyubako ko hari uburyo batabarwa byihuse baramutse bahamagaye ku mirongo itishyurwa ya 111 cyangwa 112.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!