GTBank yiyemeje gushyira imbaraga mu gufasha Abanyarwanda kugendana n’icyerekezo cy’igihugu, ibashyiriraho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kugabanya ikoreshwa ry’inoti n’ibiceri mu kwishyurana no guhererekanya amafaranga.
GTBank yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwa ‘M-Pay’ buzajya bufasha abacuruzi kwishyurwa amafaranga yoherejwe kuri code zabo ariko agahita ajya kuri konti z’iyi banki nta mafaranga babakase.
Si ibyo gusa kuko binyuze muri iri koranabuhanga umucuruzi ufite nka hoteli urugero ashobora gushyiraho uburyo butandukanye bwo kwishyura ariko amafaranga agahita ajya kuri konti ya nyiri hoteli bikamurinda kwibwa.
Mu gihe umucuruzi cyangwa undi mukiliya wa GTBank akoresha ubu buryo bwa ‘M-Pay’ azajya aba afite amahirwe yo kwiguriza amafaranga angana na miliyoni 2Frw nta ngwate atanze ndetse akazayishyura nyuma y’amezi 12 ashyizeho inyungu ya 3,99%.
Uburyo iyi serivisi y’ikoranabuhanga izajya ikoreshwa n’umucuruzi, ni uko umukiliya ugiye kumwishyura azajya akanda *182*1*2*USSD Code#, ashyiremo code y’umucuruzi noneho amafaranga amwishyuye abashe kugera ku mucuruzi nta mafaranga na make bamukase.
Akarusho ni uko umuntu wishyura umucuruzi adasabwa kuba afite konti muri GTBank.
Ikindi , Iyo umukiliya yishyuye akoresheje akanyenyeri ka GTBank (*600*5#) ayavana kuri konti ye ya GTBank ayohereza kuri Code ya "M-Pay" y’umucuruzi , bombi ari umucuruzi n’umukiliya ntabwo bakatwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!