00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda yiyemeje guteza imbere abagore mu by’imari n’imiyoborere

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 7 March 2026 saa 11:42
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda Plc ku bufatanye n’Ihuriro nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’ubuhinzi (AGRA) na Lead Access ifashasha abifuza kuba abayobozi kubigeraho, byatangije gahunda y’ibikorwa bigamije guteza imbere abagore mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ubuyobozi.

Ni gahunda iteganyijwemo ibikorwa bitandukanye muri Werurwe nk’ukwezi kwahariwe abagore, by’umwihariko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, uba ku wa 8 Werurwe buri mwaka. Ni ibyatangajwe mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa 5 Werurwe 2026.

Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti "Umugore ni uw’agaciro. Abagore bashoboye, igihugu gikomeye."

Ibikorwa biteganyijwe muri Werurwe harimo gufasha abagore kunguka ubumenyi mu miyoborere, kubona amahirwe y’akazi no kwagura imishinga yabo binyuze mu kubona serivisi z’imari mu buryo buboroheye, ubwo ni inguzanyo.

Abagore kandi bazerekwa amahirwe ahari mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubucuruzi.

Ni ibikorwa bizaba mu bihe bitandukanye, harimo ku wa 8 Werurwe 2026, Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Abagore, mu gikorwa cyo kwita ku buzima bw’abagore kizabera muri Sitade Amahoro, kikazakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Minisiteri ya Siporo.

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Namara Hannington yavuze ko iyo abagore bahawe inguzanyo bishyura neza, ariko ko benshi bagihura n’imbogamizi zirimo kubona inguzanyo kugira ngo bagure imishinga yabo, ari yo mpamvu bahisemo kujya muri iyi gahunda.

Yagize “Equity Bank Rwanda ifite inshingano zo kugira impinduka nziza mu mibereho y’abaturage, turabizi ko abagore bari mu bantu babona amahirwe make yo kubona inguzanyo, ni yo mpamvu twishimiye kubona abafatanyabikorwa kuko tuzafatanya twese maze byorohe kandi byihute maze abagore na bo babone ibibafasha kwiteza imbere.”

Ndagijimana Jean Pierre uhagarariye AGRA mu Rwanda, ati “Twabonye ko abagore bafite ubushobozi bwo gukora ibikorwa binini mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuhinzi. Dukunda gushishikariza abagore n’abakobwa bakiri bato gutinyuka bakaza mu bikorwa by’ubuhinzi, ariko bakatubwira imbogamizi bafite.”

Ndagijimana yagaragaje ko imbogamizi abagore bakorana bakunze guhura na zo zirimo kutabona inguzanyo zo kwagura imishinga yabo. Ati “Ariko twishimiye ko turi abafatanyabikorwa na Equity Bank Rwanda, izadufasha kugira ngo inguzanyo ziboneke.”

Umuyobozi wa Lead Access, Irumva Iris yavuze ko batangije gahunda yo gushimira abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kubera ko hari benshi baba barabikoze ariko ntibigaragare ngo bihabwe agaciro bikwiriye, avuga ari ingirikamaro cyane.

Ati “Iyo tubagaragaje tukabashimira bituma n’abandi bigira kuri bagenzi babo, bakigirira icyizere cyo gutinyuka bakagerageza gukora ibikorwa nk’ibyo, ibyo bizakomeza no kudufasha muri uru regondo twatangiye.”

Irumva yagaragaje akamaro ko kuba abafatanyabikorwa na AGRA, kuko hari abagore benshi bakiri bato batashishikazwaga n’ubuhinzi, ariko umunsi wa none bakaba babikora kandi babikunze ndetse bikabateza imbere.

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Namara Hannington yavuze ko iyo abagore bahawe inguzanyo bishyura mu bworoshye
Irumva Iris yagaragaje ko gahunda yo gushimira abagore bakoze ibikorwa by'indashyikirwa bifasha gutuma abandi babigiraho bagatinyuka
Gahunda yatangijwe na Equity Bank ku bufatanye na AGRA na Lead Access iteganyijwe kuba muri Werurwe 2026, mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwahariwe abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages