Mu cyumweru gushize ni bwo ikiciro cya gatanu cy’abanyeshuri 72 cyasoje amahugurwa y’icyumweru bahawe ku mikorere y’urwego rw’imari no kuyobora muri rusange (ELP).
Gahunda ya ELP yatangijwe na Equity Bank ikorera mu bihugu byinshi ariko mu Rwanda icyiciro cyahawe impamyabumenyi ni icya gatanu.
Muri iyo gahunda, Equity Bank Rwanda yasabye abanyeshuri babiri bagize amanota meza muri buri karere, ariko aho iyo banki ifite amashami arenze rimwe igafata babiri kuri buri shami.
Abo banyeshuri bamara icyumweru bahugurwa ku mikorere y’urwego rw’imari ndetse no kuyobora muri rusange, aho kuri iyi nshuro bahuguwe n’abarimo Rutaremara Tito, Senateri Usta Kaitesi, Pasiteri Antoine Rutayisire n’abandi.
Nyuma y’amahugurwa, Equity Bank ibaha imenyerezamwuga mu mashami yayo, ikabahuza n’ababaha akazi gatandukanye kajyanye n’ibyo bize, bamwe na yo ikakabaha ndetse n’abashaka gukomeza ishuri ikabafasha kubona buruse kandi bose ikomeza kubitaho mu buryo butandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara yavuze ko iyo gahunda yatekerejwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuzavamo urufite ubushobozi bwo kuyobora no guteza imbere igihugu bitari gusa mu bijyanye n’imari.
Ati “Tuzi ko ejo hazaza ari ah’urubyiruko kandi twifuza ko ruzaba rufite indangagaciro, ubumenyi n’ubushobozi byatuma bakoresha amahirwe bafite uyu munsi kugira ngo bazagire ejo heza. Umusanzu wacu rero twabonye ari ukurema abayobozi bafite izo ndangagaciro bumva iterambere ryabo icyo ari cyo.”
Yakomeje asobanura ko ubumenyi urubyiruko ruhabwa burenze ibyigwa mu mashuri.
Ati “Abayobozi turi kubaka ni abazakora ibidasanzwe birenze kuvuga ngo umuntu yize mu ishuri ararangiza. Dushaka abayobozi bumva ikoranabuhanga, bazi amahirwe no gukoresha imari icyo ari cyo ndetse no guhanga umurimo. Turashaka ko ibibazo Afurika ifite byo kutagira imirimo, ubukene, kutagira inganda no kutabyaza umusaruro ibyo dufite biba iby’ahahise.”
Isma Isaaka uri mu basoje ayo mahugurwa, yavuze ko yishimiye kunguka ubumenyi bujyanye n’imicungire y’amafaranga kuko yasanze ari yo mbarutso y’iterambere, ariko kandi amenya n’ibijyanye no kuyobora.
Ati “Senateri Usta Kaitesi yaje kutuganiriza hano nk’umugore wize akagera kure akanaba umuntu ukomeye. Byatumye nibona mu ishusho ye bituma numva ko n’iyo ntagera nk’aho yageze, ariko nshobora kuvamo umuyobozi ukomeye.”
Ni mu gihe Ndamage Shema Eric wasoje muri ELP y’umwaka ushize we yavuze ko yungukiyemo kugira imyitwarire n’imitekerereze by’umukozi uri mu kazi ndetse bituma amenyana n’abandi bantu bamufasha mu buryo bwo gukora akazi no gukomeza ishuri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!