00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yungutse ishami rishya i Nyabugogo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 30 August 2024 saa 04:54
Yasuwe :

Mu buryo bwo gukomeza kwegereza Abanyarwanda bose serivisi z’imari, Ecobank yafunguye ishami rishya mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo, agace kabumbatiye imari nini ishingiye ku bikorwa by’ubucuruzi.

Ni ishami ryatashwe kuri uyu wa 29 Kanama 2024, ryiyongera ku yandi arindwi iyo banki yari rifite mu bice bitandukanye byo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami ryamamaza ibikorwa bya Ecobank, Mana Désiré yavuze ko igice cya Nyabugogo kibumbatiye ubukungu bwinshi, bityo ba nyirabwo bakeneye serivisi za banki iki kigo cy’imari gitanga.

Ikindi mu gufungura iryo shami byagizwemo n’uruhare rw’abakiliya babo bo muri icyo gice cy’Umujyi wa Kigali n’abandi bava mu ntara, bagaragazaga ko iyo bageze i Nyabugogo, babona serivisi za Ecobank bisabye gutega bakajya ku gushaka ahandi kandi ibikorwa byabo biri.

Mana ati “Ntawakerensa ko Nyabugogo ari igice cyiganjemo ibikorwa by’ubucuruzi bubumbatiye imari nini. Si ukubitsa no kubikuza gusa. Hano hari abantu benshi baba bakeneye inguzanyo ngo bakomeze biteze imbere. Ubu twabegereye.”

Imwe mu nguzanyo yagarutseho ziri kwitabirwa na benshi, ab’i Nyabugogo na bo bagomba kumva uburyohe bwayo ni iyitwa ‘Ellevate’ ifasha abagore bari mu bucuruzi kubona inguzanyo ku nyungu nto ya 12,75% asabwe ingwate ya 50% gusa.

Uretse inguzanyo zibereye abagana Ecobank no kubitsa no kubikuza, Mana yavuze Ecobank izajya itanga n’ubujyanama bwo ku bijyanye no gukoresha imari, ku bafite imari itubutse ariko badasobanukiwe neza uko bayibyaza umusaruro wikubye.

Ni serivisi zikomereza no ku kohererezanya amafaranga mu bindi bihugu byaba byo muri Afurika, aho hateguwe serivisi yiswe ‘Rapid Transfer’.

Mana ati “Hari abantu baba mu Rwanda ndetse bakorera hano Nyabugogo bafite ubucuruzi mu bindi bihugu, nka Uganda, Repubulika ya Centrafrique, Malawi n’ahandi, bakeneye serivisi zacu kugira ngo tubafashe kwagura ibikorwa byabo.”

Uko gufungura ishami rishya i Nyabugogo byaje nk’igisubizo ku bagana Ecobank barimo Prosper Kitenge ukoranye na Ecobank imyaka irenga 20.

Uyu mugabo ukora ibijyanye n’amahoteli yakomeje ati “Turi mu bakiliya ba mbere bafunguje konti nyinshi muri Ecobank. Kutwegereza iryo shami ni ikintu cyiza cyane kuko aho ugeze uhasanga serivisi za Ecobank. Nawe ibaze kuba ugeze Nyabugogo ushaka serivisi byihutirwa ukabanza watega. Byari bigoye. Ariko ubu biroroshye serivisi zatwegereye.”

Ishami rya Nyabugogo ryiyongereye ku yandi arimo iryo mu mujyi mu nyubako izwi nka CHIC, iryo ku cyicaro gikuru giherereye mu mujyi rwagati, irya Sonatubes, iryo mu nyubako ya Kigali Heights, n’iry’i Remera.

Ayo yiyongera ku mashami arimo iryo mu turere ka Huye na Rusizi, vuba aha Ecobank ikaba yateguje irindi shami mu Mujyi wa Kigali.

Ecobank inafite aba-agent bayihagarariye mu gihugu bose barenga 800 bayo ubwayo, n’abandi 2000 bo mu bufatanye n’ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cya Rwanda Telecentre Network, RTN.

Ubu iyi banki ifite abayihagarariye barenga 2800 batanga serivisi zayo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuyobozi w’Ishami ryamamaza ibikorwa bya Ecobank, Mana Désiré aganira n'itangazamakuru ku wa 29 Kanama 2023 ubwo iyi banki yatahaga ishami ryayo rya Nyabugogo
Abayobozi batandukanye n'abakiliya ba Ecobank batemberezwa ishami ry'iyo banki ryafunguwe i Nyabugogo
Uko ni ko imashini itanga amafaranga yashyizwe ku ishami rya Ecobank rishya rya Nyabugogo imeze
Ishami rya Ecobank rishya rya Nyabugogo ryatashywe
Ishami rya Ecobank rishya rya Nyabugogo ryiteguye kwakirana na yombi abarigana

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .