00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yinjiye mu bufatanye na DHL bugamije guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 13 June 2025 saa 12:20
Yasuwe :

Ecobank Rwanda yinjiye mu bufatanye na Sosiyete itwara imizigo ku Isi ya DHL Express Rwanda, bugamije guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse binyuze mu gufasha ababukora, aho babaha amahugurwa atandukanye harimo abafasha kugeza ubucuruzi bwabo hanze y’igihugu.

Ni ubufatanye bwatangijwe ku wa 10 Kamena 2025, ku Cyicaro Gikuru cya Ecobank Rwanda. Bugamije guhugura Abanyarwanda bafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse ku bijyanye n’uburyo bwo kwagura ubucuruzi bwabo, bukaba bwaba n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ibigo byombi bizafatanya mu gutanga aya mahugurwa binyuze mu masomo atandukanye byateguye ndetse atangwe ku buntu.

Umuyobozi Mukuru wa DHL Rwanda, Gashumba Fred, yavuze ko ubu bufatanye bugiye gusubiza bimwe mu bibazo byari bisanzwe biriho, nk’abacuruzi bumva ko isoko ryabo ari iryo mu Rwanda gusa, cyangwa bagategereza ibihe by’impeshyi ngo babone abakiliya b’abakerarugendo, nyamara bashobora kohereza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko hari abandi bacuruzi badasobanukiwe neza uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gucuruza ibicuruzwa byabo mu mahanga, n’uburyo bakohereza ibyo bicuruzwa mu mahanga mu buryo bworoshye, akaba ari yo mpamvu hatekerejwe ubu bufatanye.

Yagize ati “Ubucuruzi ni ikintu kinini kandi kigera kure, ntabwo ari ikintu kiguma hamwe. Abantu bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse nibo bazaba ari abacuruzi bakomeye mu gihe kizaza. Twaribajije tuti ’ni gute twafasha aba bantu kuzageza icyo gihe bafite ubumenyi buhagije buzatuma bahangana ku isoko mpuzamahanga?’”

Yongeyeho ati “Twinjiye muri ubu bufanye kuko nka DHL dufite ubushobozi bwo kugera ku masoko atandukanye ku Isi, kuko dukorera mu bihugu birenga 220 ku Isi. Dufasha ibigo byinshi muri ubu bucuruzi, rero tuje gufasha n’ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwa hano iwacu kugera kure hashoboka, binyuze mu kububakira ubushobozi dutafatanyije na Ecobank kuko nayo igaragara mu bihugu bigera muri 35 muri Afurika.”

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Ecobank, Emmanuel Maboneza, yavuze ko Ecobank idatanga serivisi z’imari gusa ahubwo itanga n’inama ku buryo bwo gucunga imari no guteza imbere ubucuruzi.

Yagize ati “Aya ni amahirwe tubonye yo guhugura abakiliya bacu yaba abo dusanganywe cyangwa abateganya gukorana natwe cyane cyane abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse, tuzabigisha ibintu bitandukanye bibafashe guteza imbere ubucuruzi bwabo.”

Yakomeje agaragaza ko “DHL izafasha guhugura ku bijyanye no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bityo ubucuruzi bwabo burusheho gutera imbere.”

Maboneza yavuze kandi ko aya mahugurwa azabafasha no kumenya imishinga myiza mu gihe usaba inguzanyo yakwerekana ko yakoze aya mahugurwa, kuko azaba afite ubushobozi n’imyumvire byatuma akora ubucuruzi neza.

Aya mahugurwa azajya atangwa mu byiciro bitandukanye, ariko hari n’azajya akurikiranirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ecobank Rwanda, Emmanuel Maboneza, yavuze ko muri serivisi batanga harimo no gutanga inama ku bijyanye no gucunga imari
Amahugurwa agiye kuzajya atangwa na DHL ku bufatanye na Ecobank agamije kongerera ubumenyi abacuruzi bakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse
Gashumba Frank, ushinzwe ibikorwa muri DHL, yavuze ko bazahugura Abanyarwanda uburyo bageza ubucuruzi bwabo ku isoko mpuzamahanga
Ecobank na DHL byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere ubucuruzi buto n'ubuciritse binyuze mu guhugura ababukora
Ecobank na DHL byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere ubucuruzi buto n'ubuciritse binyuze mu guhugura ababukora
Amahugurwa azajya atangwa ku buntu, atangwe mu byiciro bitandukanye, hari nazajya atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .