00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yashyiriyeho umwihariko abashaka kufunguza konti zo kuzigamira abana babo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 26 April 2024 saa 08:22
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank, kuri iyi nshuro yorohereje abashaka gufunguza konti zo kuzigamira abana babo, mu buryo bwo guteza imbere uyu muco hirindwa za ‘iyo menya’ zitangira iyo umwana yatangiye gushaka ibyangombwa nkenerwa.

Uteganyiriza umwana binyuze kuri iyi konti, ahabwa inyungu ya 7% by’amafaranga amaze guteganya ku mwaka, byose bigakorwa mu buryo bwo gufasha abana kuzakura barateganyirijwe.

Ecobank itangaza ko, ayo mahirwe yiyongera ku bumenyi mu bijyanye n’imari ku buntu, aho umubyeyi aba afite uburenganzira bwo guhura n’abahanga b’iyi banki, agafashwa kumenya ibisabwa byose ngo umwana azigamirwe kandi nta gihungabanye mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ikirenze ibindi ni uko umuntu wese ushaka kuzigamira umwana amafaranga afite yose yemerwa, cyane ko Ecobank yizera ko iyo uyongeraho andi agera aho akagwira cyane ko na yo aba abyazwa inyungu.

Ku zindi konti hari ubwo nyirayo aba asabwa gutanga amafaranga yo gucunga konti ya buri kwezi, ugasanga biciye intege ufite gahunda yo guteganyiriza umwana we, ibintu Ecobank yamenye kare hanyuma igakuraho ayo mafaranga yose.

Ibi bisobanuye ko amafaranga yose nyiri konti aba yazigamye ayabona yose uko yakabaye, akiyongeraho na ya nyungu ya 7% cyane ko na yo abyazwa umusaruro hanyuma mu myaka izaza za mpagarara z’ibizatunga umwana zigashyirwaho akadomo.

Umubyeyi ukeneye gufunguza iyo konti agana ishami rya Ecobank rimwegereye yitwaje indangamuntu cyangwa pasiporo ye n’icyemezo cy’amavuko cy’umwana n’amafoto abiri magufi y’uwo azigamira.

Ecobank kandi ikomeje kwita ku bakiliya bayo mu nguni zose, kuko uretse ubu buryo bworohereza kuzigamira abana, iherutse gushyira igorora abapiganira amasoko yaba ay’ibigo bya leta, imiryango itegamiye kuri leta n’ay’ibigo byigenga bikorana n’iyi banki, ibagabanyiriza amafaranga batanga mu gupiganira isoko (Bid guarantee) iyashyira ku 10% by’agaciro kiyo garanti.

Ubusanzwe Ecobank yasabaga ingwate y’inzu, imodoka, ikibanza cyangwa se 100% by’amafaranga angana n’iyo garanti yo gupiganira isoko, ariko ubu abazajya bapiganira amasoko y’ibigo bikorana n’iyi banki, imiryango itegamiye kuri leta n’iya leta; bazajya batanga amafaranga angana ni 10% bya garanti yo gupiganira isoko gusa ari yo abarwa nk’ingwate.

Ibyo bijyana n’izindi serivisi Ecobank yageneye abakiliya bayo n’abandi babyifuza, aho ubu umuntu ku giti cye yemerewe inguzanyo y’agera kuri miliyoni 30 Frw nta ngwate ikishyurwa mu gihe cy’imyaka ine, mu gihe ubusanzwe umuntu yashoboraga kubona miliyoni 15 Frw mu myaka itatu nta ngwate.

Abifuza kumenya byinshi kuri serivisi za Ecobank bahamagara kuri 3300, cyangwa bagakoresha imbuga nkoranyambaga zayo kuri X, LinkedIn, Faceebok na Instagram cyangwa se bakohereza ubutumwa bwabo kuri [email protected].

Ecobank ni banki nyafurika ikorera mu bihugu 33 bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo na Bénin.

Ikorera kandi muri Niger, Nigeria, Cameroun, Tchad, Guinée Equatoriale na Sao Tomé-et-Principe, igakorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

Inafite ibiro biyihagarariye i Addis Ababa muri Ethiopie, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, i Beijing mu Bushinwa, i Paris mu Bufaransa , i Londres mu Bwongereza n’i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ecobank yashyiriye umwihariko ku bashaka gufunguza konti zo kuzigamira abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .