Ni serivisi izajya itangwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bw’iyi banki bwa POS.
Iyi serivisi izajya itangwa ku banyamahanga ndetse n’Abanyarwanda bafite konti n’amakarita ya Visa cyangwa Mastercard muri banki iyo ari yo yose, aho uzajya ushaka kubikuza azajya agana ishami rya Ecobank rimwegereye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Ecobank, Joselyne Mutesi, yavuze ko impamvu yo gushyiraho iyi serivisi ari ukugira ngo borohereze abakiliya babo ndetse n’abandi bantu bafata umwanya bajya kuvunjisha bashaka amadevize.
Yagize ati “Isi irimo kwihuta mu rwego rw’ikoranabuhanga, ni ngombwa ko amabanki atangira gutanga serivisi zitandukanye ku bagenerwabikorwa bayo bakabona uburyo bashobora kubona amafaranga yabo mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bufite umutekano.”
“Bumwe mu buryo Ecobank yashyizeho, ni ubwo kuba abatugana babikuza amafaranga y’amadevize mu gihe cyose bafite konti n’ikarita ya Visa cyangwa Mastercard yayo ahantu ahariho hose konti yaba yarafunguriwe.”
Joselyne yakomeje asobanura ko bibanda ku bakeneye amadolari.
Ati “Amadevize dutanga ni Amadorari kuko ni yo usanga akoreshwa cyane mu bihugu byose ndetse n’abacuruzi bashobora kuyakira, niyo mpamvu natwe ariyo dutanga gusa. Ku munsi umuntu aba yemerewe kubikuza ageze ku bihumbi bitanu ”
Ecobank ivuga ko mu gihe isi ikomeje kugenda yihuta, ubushobozi bwo kubikuza amadevize hakoreshejwe uburyo bwa POS n’ikarita buzaba igikoresho gifite agaciro, gishyigikira ibikenerwa mu buzima bwa bamukerarugendo ndetse n’abacuruzi ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze kandi ko kumenya neza ibyiza n’imikorere y’ubwo buryo bizafasha abantu kububyaza umusaruro, mu rwego rwo kongera ubwisanzure mu micungire y’amafaranga yabo no gukora imirimo mpuzamahanga nta nkomyi.
Ecobank ni banki nyafurika ifite umwihariko ku bijyanye no kegeza ku bakiliya bayo serivisi nziza zitandukanye cyane cyane iz’ikoranabuhanga. Kugeza ubu Ecobank ikorera m bihugu 33 bya Afurika, ikaba ifite amashami umunani mu Rwanda, mu Mujyi wa Kigali hari, icyicaro gikuru, Remera, Kigali Heights, Nyabugogo, Kicukiro, muri Chic, i Huye ndetse n’i Rusizi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!