Iki kigo cyiswe ‘BPR Centre of Excellence’ giherereye mu nyubako iyi banki yahoze ikoreramo ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Ubuyobozi bwa BPR Bank Plc yatangaje ko binyuze muri iki kigo, ibigo bito n’ibiciriritse bisanzwe bikorana n’iyi banki ndetse n’ibidakorana nayo bizunguka byinshi mu bijyanye no guteza imbere ibigo by’ubucuruzi byabo.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko iki kigo kizagira akamaro mu iterambere ry’iyi banki binyuze mu bumenyi buzajya buhabwa abakozi bayo bwerekeranye n’iby’imari ndetse n’amahugurwa azajya ahabwa abakiliya bayo.
Ati “Intego y’iki kigo ni ugufasha buri umwe uzakinyuramo kunguka ubumenyi mu bijyanye n’imari cyane cyane ku bakozi bacu ndetse n’abakiliya bacu kugira ngo bizadufashe kuba banki ya mbere mu Rwanda kandi ikomeza gutanga serivisi inoze muri sosiyete Nyarwanda ndetse inateza imbere ubumenyi n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho bizasaba ko bashyira imbaraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse akaba ariyo mpamvu bahisemo gushyira ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri iki kigo cy’icyitegererezo.
Ati “Buriya imikorere ya banki ihora ihinduka buri gihe bishatse kuvuga ko itajya ikomeza kuba imwe igihe cyose. Niyo mpamvu binyuze muri iki kigo bizafasha itsinda rishinzwe ikoranabuhanga mu guhanga udushya bifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu gukemura ibibazo by’abakiliya ndetse no gukomeza kudufasha gukomeza gutanga serivisi inoze.”
Mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza ku bakiliya ba BPR Bank Rwanda, muri iki kigo himuriwemo ry’ishami ry’iyi banki rishinzwe gutanga iyo serivisi ririmo abakozi bazajya bitaba bakanasubiza ibibazo by’abakiliya ndetse n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda, George Rubagumya yasabye ko iyi gahunda yo gushinga ibigo by’icyitegererezo ikomeza no mu zindi Ntara z’igihugu, kugira ngo abafite ibigo biciriritse bakomeze gutera imbere binyuze mu bumenyi bazajya bahabwa.
BPR Bank Rwanda yatangiye ibikorwa mu 1975 yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite amashami 73 hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!