Ni icyemezo cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’iminsi bitangajwe ko izi banki zombi zakoreraga mu Rwanda zigiye guhuzwa, KCB Group ikazaba ari umunyamigabane mukuru.
Iyi banki nshya izaba ariyo ya kabiri nini mu rwego rw’amabanki mu Rwanda, ibintu bizashimangira gahunda ya KCB Group yo kurushaho gushora imari no kwaguka mu Karere.
Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Joshua Oigara, yavuze ko uku kwihuza kwa KCB na BPR bizagira inyungu ku bukungu bw’igihugu.
Ati "BPR nk’uko tubizi uyu munsi ifite ubushobozi buhambaye. Kugera ku ntego kw’iki kigo bizubakira ku buyobozi bwacu buhamye ku isoko ndetse bigire n’uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka k’ubukungu bw’u Rwanda. Mfite icyizere ko dushobora kwandika amateka mu rugendo ruri imbere mu iterambere ry’ubukungu."
Yakomeje agaragaza inyungu bizagira ku bakiliya.
Ati "Kuba uku kwihuza bigenze neza bizatuma abakiliya bacu bagerwaho n’ibyiza bya serivisi zigenerwa abakiliya bato n’abanini ndetse no kuba amashami yacu yabashije kwaguka ni amahirwe kuri twe yo kugeza serivisi zacu ku bigo bito n’ibiciriritse byo mu cyaro."
Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc yemeje imiterere mishya y’imiyoborere y’iki kigo ndetse itangira kubahirizwa nyuma yo kwemerwa na BNR.
George Odhiambo ufite ubunararibonye mu by’amabanki ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc.
Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa KCB Bank Rwanda.
Odhiambo yavuze ko iyi miterere mishya ya banki yibanze ku guhuza ibigo byombi, itagize ingaruka ku bakozi n’ibikorwa by’ubucuruzi biri mu murongo w’imikorere n’imiyoborere isanzwe ya KCB Group.
Iyi banki ifite ibirango bishya byandikishijwe ndetse n’ibyangombwa byose biyemerera gukora nka ‘BPR Bank Rwanda Plc’.
Ifite kandi imiterere y’ubuyobozi mishya, imikorere ya banki ihujwe n’amashami yavuguruwe bigendanye no gukomeza gushyira imbere abakiliya.
Banki y’Abaturage yari imwe muri banki zikomeye mu Rwanda zitanga serivisi ku bakiliya bato n’abanini ndetse ikaba ari yo ifite umubare w’amashami menshi muri uru rwego rw’amabanki ndetse n’amateka akomeye y’imyaka 45 mu Rwanda.
Uku kwihuza bizatuma abakiliya ba KCB bagira amashami menshi hirya no hino mu gihugu, mu gihe abakiliya ba Banki y’Abaturage bazungukira mu ikoranabuhanga riteye imbere, ibisubizo mu bijyanye no guhererekanya amafaranga ndetse na serivisi za banki mpuzamhanga zitangwa na KCB.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!