Ubu buryo bwatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 mu mashami ya Nyagatare, Gicumbi na Bugesera.
Abakiliya ba Banki ya Kigali bemeza ko ibi bizatuma serivisi bahabwa zirushaho kunozwa ndetse nabo bakagira uruhare mu bibakorerwa kuko ubu buryo buzajya butuma ibyifuzo byabo bigera ku babigenewe.
Ngamije Dan ukorana na BK yavuze ko ibi bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe bwo kwandika udupapuro dushyirwa mu gasanduku k’ibitekerezo.
Ati “Ubundi hari agasanduku k’ibitekerezo ni ko twakoreshaga tuvuga ibyo twifuza ko byahinduka, byashoboka ko utwo dupapuro twanatakaraga ibyifuzo byacu ntibigere kubakwiye kubishyira mu bikorwa, Ikaze rero kuva ari ikoranabuhanga, ibyifuzo byacu bizajya biba bifite umutekano. Ibi bizadufasha kumvwa maze tubone serivise nziza kurushaho”
Iyi serivisi ya ‘Ikaze’ umukiliya ayikoresha ashima cyangwa anenga serivisi bitewe n’uko yakiriwe, bikaba bizatuma haboneka ishusho nyayo y’imikorere y’amashami yose hakamenyekana akora neza ndetse n’adakora neza nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi.
Ati “Bazajya batubwira niba banyuzwe cyangwa banenge bifashishije Ikaze ndetse bakaba banatubwira aho babona twakongera imbaraga. Ayo makuru yose azajya atugeraho ku buryo twamenya amashami akora neza, adakora neza, serivisi abakiliya banenga byose kugira ngo tubifatire imyanzuro.”
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi serivisi mu mashami ya Gicumbi na Bugesera, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rumanyika Désiré yatangaje ko iri koranabuhanga riziye igihe kandi rizabafasha kurushaho gutanga serivisi inoze.
“Muri iki cyumweru twizihiza abakiliya ndetse na serivisi bahabwa twasanze ari ingenzi kuzirikana abakiliya tukabaha umwanya mu bibakorerwa. Niyo mpamvu yatumye dutaha ku mugaragaro uru rubuga rwa IKAZE ruzatuma turushaho kugira amakuru avuye mu bakiliya bityo dukomeze umuhigo wo kunoza Serivisi z’imari dutanga.”
Ikaze izajya iboneka mu mashami yose ya Banki ya Kigali. Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba abakiliya bazajya bayikoresha banyuze muri telefone ngendanwa zabo batagombye kujya ku ishami iryo ari ryo ryose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!